Amakuru ashushyeImikino

Wa mwana Muhadjiri Hakizimana yashakaga yabonetse

Tariki ya 4 Ukwakira 2019 ni bwo twabagejejeho inkuru ivuga ko rutahizamu Hakizimana Muhadjiri wakiniye APR FC ubu akaba akinira Emirates FC yo muri leta zunze ubumwe z’Abarabu, ari gushakisha umwana wagaragaje ko amukunda kugira ngo inzozi ze azihindure impamo.

Uyu mwana yanditse ku mupira yari yambaye amazina ya Muhadjiri ndetse na nimero 10 yambaraga muri APR FC , uwafotoye uyu mwana yitwa Ibrahim, yayishyize ku mbuga nkoranyambaga ndetse inagera kuri Muhadjiri na we ayishyira kuri Instagram asaba ko uwazamubonera uyu mwana yazamubwira.

Ibrahim wafotoye uyu mwana, yavuze ko yitwa Mugisha Jean Louis akaba atuye mu ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Save , Akagari ka Munazi ndetse akaba ari impfubyi akaba abana na nyirakuru. Yamufotoye amusanze aho yotsaga runonko.

Ibi Ibrahim yabitangaje ubwo Online Fun Club yizihizaga isabukuru y’imyaka 3 imaze ishinzwe, batumiye Ibrahim ndetse banamuha umwanya ngo agire icyo avuga kuri uwo mwana. Byabaye kuri iki Cyumweru tariki 13 Ukwakira.

Yavuze ko uyu mwana yamubwiye ko yahisemo gukora ibi kubera urukundo akunda Muhadjiri,  Ibrahim ati : “Yabitewe n’urukundo akunda Muhadjiri niko yambwiye. Ni ifoto nafotoye mu mpera za Nyakanga ubwo nari muri ’Quartier’ aho mvuka. Nari mbonye uriya umwana yambaye umwenda wanditseho kuriya, numva biranejeje kuko nanjye nsanzwe mfana APR FC …nanamaze iminsi ntarayishyira hanze, rimwe nicaye ndi kuruhuka, nibuka ko nayifashe, nkora tag kuri Muhadjili nkoresheje Instagram.

Ibi ni ibintu bikunze kubaho ku bakinnyi b’umupira w’amaguru, iyo bigenze gutya bagahura, akenshi iyo uwo mwana abayeho nabi ahindurirwa ubuziima ndetse akanahabwa umwambaro w’uwo mukinnyi.

Inzozi z’uyu  mwana ushakishwa na Muhadjiri zishobora kuba nk’iza Murtaza Ahmadi wabonanye na Messi.

Ibrahim yasanze uyu mwana ari kotsa runonko maze aramufotora
Muhadjiri yasabye ko uwamubonera uyu mwana yamumenyesha

Inzozi z’uriya mwana ushakishwa na Muhadjiri zishobora kuba nk’iza Murtaza Ahmadi wabonanye na Messi.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger