AmakuruImikinoPolitiki

Volley Ball: Amavubi U-20 afite umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika yitabririye amatora y’Abadepite

Ikipe y’igihugu y’abakobwa bari munsi y’imyaka 20 bahagarariye u Rwanda mu mikino ya Volley Ball nyafurika ikomeje kubera i Nairobi mu gihugu cya Kenya, bitabiriye amatora y’abadepite mbere yo gukina umukino wa nyuma na Misiri.

Saa kumi n’imwe z’iki cyumweru z’iki cyumweru ni bwo ibiro biza kuba bivuza ubuhuha hagati y’abakobwa b’u Rwanda bakatishije itike y’umukino wa nyuma basezereye Cameroon, n’aba Misiri basezereye ikipe ya Nigeria.

Mu gihe kuri iki cyumweru hateganyijwe amatora ku banyarwanda baba mu mahanga, mbere yo kwitabira uyu mukino, abagize ikipe y’igihugu ya Volleyball  barimo abakinnyi, abatoza n’abayobozi babanje guca ku biro by’itora biherereye i Nairobi mu gikorwa cyo gutora abadepite, mbere yo kujya kwitegura umukino w’ishiraniro bafite.

U Rwanda na Misiri baza guhurira ku mukino wa nyuma bamaze gukatisha itike y’igikombe cy’isi kizaba mu mwaka utaha.

Uyu mukino urabanzirizwa n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu n’uwa kane, hagati y’ikipe y’igihugu ya Cameroon n’iya Nigeria ziza kwisobanura guhera saa cyenda z’igicamunsi.

Abagize Staff y’ikipe y’igihugu ya Volleyball nyuma yo gutora.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger