AmakuruImikino

Musanze FC yamaze gusinyisha mukuru wa Nizeyimana Mirafa wa APR FC

Ikipe ya Musanze FC ikomeje kwiyubaka mu buryo bukomeye, yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka 2 Gikamba Ismael wari usanzwe ari kapiteni wa Etincelles y’i Rubavu.

Uyu musore usanzwe ari mukuru wa Mirafa Nizeyimana uheruka gusinyira ikipe ya APR FC avuye muri Polisi, abaye umukinnyi wa gatatu iyi kipe yo mu Ruhengeri ishaka gukura muri Etincelles, nyuma ya rutahizamu Mugenzi Cedrick, Kayigamba Jean Paul na myugariro Mbonyingabo Regis bivugwa ko bamaze kumvikana na yo.

Aba basore kandi biyongera ku mutoza Emmanuel Ruremesha wamaze kuva muri Etincelles FC akerekeza muri Musanze FC aho yasimbuye Seninga Innocent wamaze gusinyira ikipe ya Bugesera.

Gikamba wavukiye i Rubavu, yari amaze imyaka 4 akinira Etincelles yo ku ivuko dore ko yayigezemo muri 2012.

Mu rwego rwo kwiyubaka kandi ikipe ya Musanze FC iheruka kongerera amasezerano abasore 2 bayo, barimo Kanamugire Moses ukina nka myugariro cyo kimwe na Habyarimana Eugene ukina inyuma iburyo. Aba basore bombi basinyanye n’iyi kipe amasezrano mashya azamara imyaka 2.

Gikamba ahabwa amabwiriza na Ruremesha ubwo bari bakiri muri Etincelles.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger