AmakuruImikino

Visi-perezida wa mbere wa Rayon Sports yaba yeguye?

Amakuru atandukanye akomeje gucicikana ahamya ko Visi- Perezida wa mbere wa Rayon Sports, ThadéeTwagirayezu yeguye ku mirimo ye mu ibanga.

Radio  10 ivuga ko nta mpamvu iramenyekana yatumye uyu muyobozi yegura kuri uyu wa 16 Ukwakira 2019.

Perezida wa Rayons Sports, Sadate Munyakazi yavuze ko ntacyo azi kuri  aya makuru.

Ati “ Ntabyo nzi. Turikwitegura umukino wa Bugesera uyu munsi saa kumi n’ebyiri.”

Nta byinshi byatangajwe ku kuba  uyu mugabo yaba yeguye keretse kuba yakwisubiraho nk’uko byagiye bigenda mu gihe cyashize.

Si ubwa mbere Twagirayezu ashaka kwegura gusa ngo agahendahendwa na bamwe mu bavuga rikijyana ba Rayon Sports bakamusaba kwisubiraho.

Abazi Twagirayezu bavuga ko ari umugabo w’inyangamugayo, uzi gukora, bigoye kumwumva mu matiku. Azwiho kugira ubupfura no kuba inshuti y’abakinnyi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger