AmakuruImikino

Juventus ikomeje kwinjiza byinshi biturutse ku igurwa rya Cristiano Ronaldo gusa. (+AMAFOTO)

Rutahizamu ukomoka mu guhugu cya Portugal  kuva yavugwa muri Juventus  ndetse na nyuma yo kugurwa niyi ekipe yo mu Butaliyani, ikomeje kwinjiza amafaranga menshi ava mubafana biyikipe ndetse n’ahandi hatandukanye kubera uyu mukinnyi w’imyaka 33 imaze kugura avuye muri Real Madrid.

Cristiano waguzwe akayabo ka miliyoni 100£ zamayelo  ‘Euros ,  kuri ubu abafana n’abandi bakunzi buyu mukinnyi bakomeje kugura ku bwinshi umwenda wa Juventus uriho izina Ronaldo na nimero 7 ku mugogongo. Uyu mwenda uhagaze ku gaciro k’amayelo 144.95£  naho utari oruginali uri kugura amayelo 104.95 £.

Igitangaje kuri iri gurwa ryuyu mwambaro mushya igiciro abagabo bari kuwuguriraho gitandukanye cyane n’icyo abagore bari kuwuguriraho, dore ko abagore bari kuwugura amayelo  94.95 £ mugihe abagabo  ari 144.95£.

Ikindi iyi ekipe ikomeje kwakira umubare munini w’abafana  baza bayigana haba ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi. Kuri ubu  iyi ekipe mu minsi mike imaze iguze Cristiano Ronaldo imaze kwakira Miliyoni 3 z’abantu bayikurikira ku mbuga nkoranyambaga zayo ikoresha.

Mu minsi mike ishize hari hakiri urujijo rwa nimero uyu mukinnyi azahabwa dore ko nimero 7 akunze kwambara ku mugongo yari isanzwe yambarwa na Juan Cuadrado, hatangira kwibazwa niba azemera kwambara nimero 9 abantu babonaga ko ariyo isigaye.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ikipe ya Real Madrid yatangaje y’uko Christiano Ronaldo wari uyimazemo imyaka 9 agomba kuyivamo akerekeza muri Juventus de Turin.

Mu gihe  uyu mukinnyi  yari amaze muri Real Madrid, yahakinnye imikino 438 ahatsindira ibitego 451. Yanahatwariye kandi ibikombe byinshi bitandukanye birimo UEFA Champions league 4.

Abagore bakaturiwe igciro nabo bakomeje kugura uyu mwambaro mushya ku bwinshi

C. Ronaldo yamaze kugera mu butaliyani we n’umuryango we

Uyu mwenda ushobora no kuwugura unyuze kurubuga rw’iyi ekipe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger