AmakuruImikino

Ivan Raktic yamennye ibanga ry’uko Modric ari umufana ukomeye wa FC Barcelona

Ivan Raktic, umukinnyi wo hagati mu kipe ya FC Barcelona ndetse n’ikipe y’igihugu ya Croatia, yahishuye ibanga ry’uko Luka Modric basanzwe bakinana yari umufana ukomeye wa FC Barcelona n’ubwo akinira Real Madrid yangana urunuka na Barcelona yafanaga.

N’ubwo aba bakinnyi bakunze kuba bahanganye cyane muri El-Classico, mu buzima busanzwe ni inshuti magara dore ko babyirukanye mbere y’uko buri wese afata inzira ajya gushaka amahaho mu mahanga.

By’umwihariko aba basore bombi ni bo ikipe y’igihugu ya Croatia ibura iminsi 2 ngo ikine umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi yubakiyeho hagati mu kibuga hayo.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Raktic avuga kuri kapiteni we Modric yagize ati” inshuro nyinshi njya nkunda guteya na we, nkamubwira ko atagomba kurakara kubera ko afana Barcelona kundusha. Tukiri bato, twembi twakundaga ikipe imwe kandi nta banga ririmo ku kuba Luka yarakundaga umutuku wijimye n’ubururu(amabara FC Barcelona yambara).”

“Urukundo Modric yakundaga FC Barcelona rwari ruzwi n’ubwo yasinyiye Real Madrid akiva muri Tottenham Hotspur.”

“Magingo mpamya y’uko twamaze kumubura kubera umwuga we. Ubu ni umu Madridista 100%.”

Raktic yakomeje avuga ko yifuza ko Modric yamusanga muri FC Barcelona n’ubwo bigoranye cyane.

Ati” Rimwe na rimwe iyo turi gukina duhangaye, turatebya iyo turi kugurana imyamabaro nyuma y’umukino. Nkamubwira nti’ ubonye umwambaro mu by’ukuri wifuzaga gutahana mu rugo’ ni igisebo gikomeye kuba azarangiza adakiniye Barcelona, gusa ni n’icyubahiro gikomeye kuba mbasha guhanganira na we muri La Liga na UEFA Champoions league. Ni by’agaciro kuri Croatia kuba tumufite.”

Aba bakinnyi bombi bagomba guheka Croatia ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi bazaba bahuriramo n’Ubufaransa kuri iki cyumweru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger