Amakuru

Ghana: Abarobyi n’abacuruzi b’amafi bari mu myigaragambyo ikomeye-Amafoto

Kuri uyu wa gatanu, abarobyi n’abacuruzi b’amafi barenga 200 bo mu burengerazuba bwa Ghana baramukiye ku cyambu cy’uburobyi cyitiriwe Albert Basomtwi-sam, mu,myigaragambyo ikomeye yamaganaga igikorwa cyo guhagarika imirimo yose yerekeye uburobyi muri aka gace giteganyijwe gutangirana na Kanama.

Iyi myigaragambyo ikomeye yari yiganjemo abacuruzi b’amafi bavuga ko ibi bihano bizagira ingaruka zikomeye ku miryango yabo.

Mu magambo yagaragaraga ku byapa bari bitwaje bagira bati”Mwirukane Afoley Oquaye, ni tutaroba, nta matora azabaho, twiteguye Afoley, n’ayandi.

Uyu Quaye wamaganwaga n’aba barobyi ndetse n’abacuruzi b’amafi ayobora Minisiteri y’uburobyi muri Ghana yafashe ikemezo cyo guhagarika ibikorwa byose bijyanye n’uburobyi.

Aba barobyi bavuga ko bemeye iby’iri hagarikwa ry’uburobyi, gusa baakavuga y’uko ryakozwe mu gihe kidakwiye.

Francis Eshun ushonzwe uburobyi bw’imbere mu gihugu yavuze y’uko yamaze kwakira ibaruwa abrobyi bamawandikiye igenewe perezida w’iki gihugu, bamusaba gukuraho iki gihano dore ko bikomeje guteza imvururu muri aka gace.

Iki kibazo ni na cyo bamwe mu bakora umwuga w’uburobyi bo mu gice cy0 hagati no mu murwa mukuru Accra baherutse kugaragaza, na bo bakaba barasabye guverinoma kubareka bagakomeza uburobyi.

Leta ya Ghana igira igihe cyo guhagarika ibikorwa by’uburobyi mu gihugu mu rwego rwo kugira ngo amafi yiyongere. Ku rundi ruhande Abarobyi basanga iki atari cyo gihe cyo kugira ngo ibikorwa by’uyu mwaka bihagarare aho bivuza y’uko babareka bagakomeza gukora uburobyi hanyuma bakazabafungira mu mwaka utaha.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger