AmakuruPolitiki

Uwari Meya w’Akarere ka Nyamasheke yeretswe umuryango

Inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke, yirukanye ku mirimo uwari umuyobozi wako Mukamasabo Appolonie kuva muri Nzeri 2019, ku bw’imyitwarire idahwitse.

Perezida w’Inama Njyanama y’aka karere, Hategekimana Jules César, yatangaje ko Meya Mukamasabo yirukanwe mu nshingano “kubera imyitwarire n’imikorere idahwitse mu kazi ashinzwe.”

Njyanama ya Nyamasheke ntiyigeze itangaza birambuye ibikubiye muri iriya mikorere idahwitse.

Meya Mukamasabo na we yemeje ko atakiri umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke mu butumwa yandikiye abo bakoranaga muri ku mugoroba wo kuwa 28 Kanama 2023..

Ati: “Bsr [Bonsoir], ntabwo nkiri mu nshingano zo kuyobora akarere. Mbashimiye uburyo twakoranye. Imihigo irakomeje.”

Iyirukanwa rya Meya wa Nyamasheke rije ryiyongera ku rya Habitegeko François wari Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba na Mukamana Espérance wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubutaka na bo bavanwe mu nshingano na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Kanama 2023.

Indi nkuru wasoma

Perezida Kagame yirukanye abayobozi babiri barimo Guverineri w’Uburengera zuba

Twitter
WhatsApp
FbMessenger