AmakuruImyidagaduro

Theo Bosebabireba yavuze umubare w’abana afite anavuga ikintu gisigaye kimutesha umutwe

Umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba aravuga ko ashimira Imana byinshi cyane imaze kumugezaho muri iyi minsi kubera ko ibibazo bimwe na bimwe yari afite byagiye bikemuka kuri ubu n’umurimo ukaba ugenda neza. Muri ibyo bibazo yari afite, harimo kuba yari yaraciwe n’itorero ADEPR asengeramo ariko akaba yarasabye imbabazi akazihabwa.

Theo Bosebabireba avuga ko guhabwa imbabazi byatumye umurimo we wo kuramya Imana warateye imbere, kubera ko kuri ubu kuva yababarirwa (Nubwo yatinze guhabwa imbabazi) ariko asigaye azenguruka insengero zitandukanye akora ibitaramo kuva mu ntangiriro z’icyumweru kugeza mu mpera zacyo kuburyo hari n’ubwo icyumweru gishira ataruhutse agahamya ko ubuhanzi ari akazi kamutunze n’umuryango we.

Avuga ku muryango, Bosebabireba avuga ko afite abana barindwi mu rugo iwe, akagira n’abandi bana hanze yabyaye mu buryo yita ko ‘Yakozemo amakosa’ akisubiraho avuga ko ari ‘Umugambi w’Imana’ bose hamwe bakaba 11, icyakora muri bo hakaba hari abo atacyitaho kubera ko ba nyina babajyanye hanze, hakaba n’abandi ba nyina babwiye Theo ko atagomba kwigora kubera ko afite benshi yitaho.

Ageze ku bamutesha umutwe, Theo Bosebabireba yavuze ko yibaza impamvu hari umugore ukomeza kugenda avuga ko ari we wamwangirije ubuzima, kandi uwo mugore atwite inda ya gatatu nyuma y’umwana babyaranye, ati “Umuntu avuge ngo ubuzima bwe bwangiritse kubera njye atwite inda ya gatatu nyuma y’umwana wanjye w’imfura yatewe n’abandi bagabo, uwo muntu koko aba ari njye cyangwa nawe ubwe ashobora kuba atekereza ukundi kuntu?”

Theo yakomeje avuga ko atumva uburyo umuntu ashobora gutekereza gutyo, ndetse yewe akaba yarasabwe n’umugore ko ntacyo amufasha ariko akumva uwo mugore yagiye kumusabisha, akaba abona biteye ikibazo, gusa ashimira Imana ko umugore we babana amufasha muri ibyo bibazo byose aho amwita ‘Imana y’I Rwanda.”

Theo Bosebabireba yagiye avugwaho ubusinzi ndetse no gutera abagore batandukanye inda, ahi byageze agacibwa n’itorero rya ADEPR asengeramo, gusa igihe cyaje kugera asaba imbabazi aranazihabwa kuri ubu akaba avuga ko ahagaze ku murongo mwiza. Akomeza kandi arwanya abafite ibitekerezo ko mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana, nta mafaranga abamo, ibyo bigatuma bikumira abashakaga gukora uwo murimo bacika intege ariko si ko bimeze

Theo Bosebabireba avuga ko abana 11 bose abitaho kimwe Kandi neza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger