AmakuruImikino

APR FC yigaranzuye Abapolisi itangira Shampiyona yemye

Ikipe ya APR FC yatsinze Police FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Nyuma y’imyaka irenga 10 aya makipe abiri y’abashinzwe umutekano adakinisha abanyamahanga,yongeye guhura ibafite APR FC, itsinda igitego 1-0.

Mbere y’umukino,umutoza wa APR FC witwa Thierry Froger,yakoze impinduka 4 ugereranije n’ikipe yari amaze iminsi akoresha.

Yahinduye abakinnyi barimo myugariro Salomon Banga wari utaribona mu ikipe gusa yari yicaje Mbaoma, Apam na Ruboneka.Ababanje barimo Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent na Niyibizi Ramadhan.

APR FC yatangiye isatira aho ku munota wa 11 umunyezamu Onesme yakuyemo umutwe wa Omborenga Fitina.

Ntibyatinze ku munota wa 15 Nshuti atsinda igitego ariko umusifuzi yemeza ko yaraririye.

Police FC nayo yanyuzagamo igasatira aho mu minota ya mbere yabonye amahirwe akomeye aho Bigirimana Abedi yasigaranye n’izamu atera umupira hanze rirangaye.

APR FC yari hejuru, yaje kubona igitego ku munota wa 39 gitsinzwe na Sharaf Eldin Shaiboub Abdalrahman ku mupira yari ahawe na Ishimwe Christian.

Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Umutoza wa Police FC yabonye ko igice cya mbere yabuze ubusatirizi,byatumye yinjiza abakinnyi batatu barimo Mugenzi Bienvenue, Pacifique na Akuki Djibrine akuramo Muhadjiri, Carnot na Chukwuma.

Nshuti Innocent yahushije igitego cyabazwe asigaranye n’umunyezamu ku munota wa 46.

Ikipe ya Police FC icyo yakoze gikomeye muri uyu mukino n’ugutsinda igitego cyanzwe n’umusifuzi wavuze ko habaye kurarira.

Icyakora ku munota wa nyuma w’umukino yari yishyuye ariko ubwugarizi bwa APR FC bwitwara neza.

APR FC yaoje umukino itsinze igitego 1-0,ishimangira ko nta kabuza ishaka kwisubiza igikombe cya shampiyona.

Undi mukino wabaye uyu munsi,Amagaju yatsinze Etincelles FC ibitego 2-0.

Imikino yo kwitega ku munsi wa 3:

Twitter
WhatsApp
FbMessenger