Amakuru ashushye

Uwamamaye nka Nyirabasare wo kuri Base yitabye Imana

Umuntu wabaye ikirangirire mu Rwanda hose ku mazina ya Nyirabasare wo kuri Base wari utuye mu Kagari ka Rutonde mu Murenge wa Shyorongi mu Kagari ka Rulindo yitabye Imana.

Nyirabasare wo kuri Base wahetse umwana mu ngutiya nkuko Impala zabiririmbye urupfu rwe rwamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane taliki ya 3 Gicurasi 2018, binyuze mu butumwa bwatanzwe n’abakozi b’Umurenge wa Shyorongi bamwitagaho umunsi ku munsi kuko atari yishoboye.

Nyirabasare wo kuri Base ubusanzwe witwa Ayirwanda Monique yari mu kigero cy’imyaka irengaho gato 90, yari atuye mu Mudugudu wa Rweya mu Kagari ka Rutonde mu Murenge wa Shyorongi.

Uyu mugore wari amaze imyaka ikabakaba 45 yimutse kuri Base aho akarere ka Gakenke na Rulindo bigabaniye yapfuye azize uburwayi nkuko umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel yabitangarije umunyamakuru wa Teradignews.rw uri mu ntara y’Amajyaruguru.

Twatangiye tumubaza niba koko amakuru y’urupfu rwa Nyirabasare ari impamo maze adusubiza agira ati : “ Yego nibyo , Nyirabasare yapfuye ejo azize uburwayi. Yari ashaje cyane afite imyaka irenga 90. Yafashwaga n’akarere mu buzima bwa buri munsi kuko nta muryango yagiraga kandi akaba atari yishoboye.”

Nyirabasare wo kuri base waririmbwe n’impala ntagushidikanya niwe wavugwaga koko ko yahetse umwana mu ngutiya kuko na we mbere y’uko yitaba Imana yabihamirije Itangazamakuru ko ariwe wavugwaga muri iyo ndirimbo.

Nyirabasare wo kuri Base

Umva hano nyirabasare wo kuri Base mu ndirimbo

https://www.youtube.com/watch?v=gcGzY-a6zks

Twitter
WhatsApp
FbMessenger