AmakuruImikino

USM Alger igomba gucakirana na Rayon Sports yamaze kugera i Kigali

Ikipe ya USM Alger yo mu gihugu cya Algeria igomba gucakirana na Rayon Sports mu mukino wa 3 w’itsinda D muri CAF Confederations Cup, yamaze gusesekara i Kigali.

Iyi kipe imaze yari imaze iminsi ikorera imyitozo mu gihugu cya Kenya yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, yakirwa na Ambassade ya Algeria mu Rwanda ndetse n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.

Iyi kipe yaje igizwe n’itsinda ry’abakinnyi 26, abatoza ndetse n’abayobozi, gusa ntiyazanye myugariro Emery Bayisenge ukomoka hano mu Rwanda iheruka gusinyisha imukuye mu gihugu cya Maroc.

Byitezwe kandi mu rukerera rw’ejo ku cyumweru, abandi bantu 35 baherekeje iyi kipe barimo n’abafana bazasesekara i Kigali.

Ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports, Itangishaka King Bernard usanzwe ari umuvugizi wayo akaba n’umwe mu baje kwakira iyi kipe, yatangaje y’uko ukuza kw’iyi kipe kwabatunguye ngo kuko byari byitezwe y’uko izagera i Kigali kuri uyu wa mbere, ku wa 16 Nyakanga.

Nyuma yo kugera i Kigali USM Alger yahise yerekeza kuri Grand Hotel Legacy igomba kuba icumbitsemo kugeza ku wa gatatu, umunsi wa nyawo w’umukino wa CAF Confederations Cup uzayihuriza na Rayon Sports kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger