Amakuru ashushyeImyidagaduro

Usher arashinjwa kwanduza abagore amagana indwara y’imitezi

Umuhanzi w’icyamamare muri Amerika no ku isi,Usher Raymond, arashinjwa kwanduza abagore amagana  indwara y’imitezi.

Ibi byatangajwe n’umunyamategeko wavuze ko amaze kwakira ibirego by’aba bagore benshi  bavuga ko  bashaka indishyi y’akababaro,kubera ko bakoranye imibonano mpuzabitsina idakingiye n’uyu muhanzi  bikabaviramo kwandura iyo ndwara ikomeye yanatumye bafata icyemezo cyo kugana ubutabera.

Lisa Bloom w’imyaka 55,ni umunyamategeko ukomeye muri Amerika abinyujije kuri twitter yatangaje ko icyi kirego bagiye kugirakurikirana mu minsi ya vuba.

Uyu munayamategeko kandi yanatangarije ikinyamakuru Hollywoodlife ko Usher Raymond w’imyaka 38 ,ibi yabikoze guhera mu mwaka wa 2009.amakuru avuga ko uyu muhanzi w’icyamamare yagerageje guhosha ibi bintu bitarinze kujya mu nkiko  gusa aba bagore bakamubera ibamba.

Mu mpapuro zashyizwe ahagaragara n’urukiko mu minsi yashize zagaragaje ko umugore utaratangajwe amazina gusa byavugwaga ko yambika abantu  yavuze ko yagiranye imibonano mpuzabitsina idakingiye n’uyu muhanzi  hagati ya 2009 na 2010  bikamuviramo kurwara iyi ndwara y’imitezi.

Impamvu ikomeye yatumye aba bagore  bakomeza gutera hejuru basaba ubutabera kubarenganura ,niyo kuba uyu mugabo yaragiye agira ubwiru iyi ndwara kuko iyo agenda avuga ko arwaye batari kumwangira ko bakorana imibonano gusa bakaba nibura bari kwikingira.

Bikomeje ikirego cy’isubiramo kuruyu muhanzi kuko no muri 2012 yishyuye asaga miliyoni 1.1 y’amadorari azira nabwo kwanduza iyi ndwara undi mugore.

Usher ni umwe mubahanzi bakunzwe ku rwego rwo hejuru mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo yeah,u got it bad,burn ,DJ got us falling in love n’izindi nyinshi.

Usher na Tameka Foster wahoze ari umugore we

Iyi ndwara y’imitezi uyu mugabo yayanduye nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umugore  we Tameka Foster,gusa nyuma akaza kuyivuza agakira ariko amaze kuyanduza imbaga kuko bivugwa ko hari n’abandi bagore batinye kujya mu butabera.kurubu Usher afite umugore witwa Grace Miguel bashakanye muri 2015.

Image result for grace miguel and usher
Usher na Grace Miguel bamaranye bashakanye muri 2015
Twitter
WhatsApp
FbMessenger