AmakuruUtuntu Nutundi

USA: umukecuru w’ imyaka 78 afungiye kwiba banki

Muri Leta ya Missouri muri Leta Zunze ubumwe hafungiye umukecuru w’ imyaka 78 Bonnie Gooch ushinjwa kwinjira muri banki agatera ubwoba abatanga amafaranga abaka 13000$ yatawe muri yombi.

Bonni si ubwa mbere afunzwe azira kwiba banki kuko amaze gufungwa inshuro ebyiri zose kubera kwiba banki none yongeye gutabwa muri yombi bwa gatatu nyuma y’ubujura yakoreye muri banki muri Leta ya Missouri.

Bonnie Gooch yinjiye muri Goppert Financial Bank yambaye agapfukamunwa, amataratara y’umukara n’uturindantoki ku wa Gatatu tariki ya 05/Mata/2023 maze ahereza umukozi wo muri iyi banki akandiko kanditseho ngo “Ndashaka 13,000$ mu noti ntoya”, amaze kuyamuha agiye kandi yasize akandi kandiko kavuga ngo “Urakoze kandi umbabarire sinari ngambiriye kugutera ubwoba”, maze yatsa imodoka ye ya Buick Enclave aranduruka.

Amashusho y’umutekano yerekana Bonnie Gooch akubita kuri ‘guichet’ ahatira umukozi wa banki kugira vuba, mbere yo kugenda. Ahagana saa cyenda z’amanywa ku isaha yaho, polisi yo muri iyo leta yaratabaye nyuma yo gutabazwa ko “hari ubujura burimo gukorwa”, iza gufata Bonnie isanga yicaye mu modoka ye anuka cyane inzoga, ndetse naza noti yazinyanyagije hasi mu modoka.

Uyu mukecuru yahise atabwa muri yombi aregwa icyaha cyo kwiba cyangwa kugerageza kwiba banki. Ubu ari muri kasho ashobora kurekurwa ari uko atanze $25,000 (27,000,000 Frw).

Gusa si ubwa mbere uyu mukecuru ashinjwe ubujura kuko yigeze kubuhanirwa kabiri. Kuko Mu 1977 yahaniwe ubujura muri California, arongera ahanirwa kwiba banki mu 2020.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger