Amakuru

USA: Rupert Murdoch ari mu munyenga w’urukundo na Ann Lesley Smith

Murdoch yatangaje ko ari mu rukundo na Ann Lesley Smith ndetse ko bazanashyingiranwa mu mpeshyi y’uyu mwaka kuko yamwambitse impeta y’urukundo ku munsi mukuru wa mutagatifu Patrick, atangaza ko yifuza ko uru rwaba urukundo rwe rwa nyuma.

Amazina ye yose ni Keith Rupert Murdoch ni umukire wa 71 ku rutonde rw’Isi rw’ abafite amafaranga menshi kuko abarirwa miliyari 21 z’Amadorali. Ni umugabo w’ imyaka 92 ufite abana batandatu, yashakanye n’abagore bane aribo Patricia Booker, Anna Mann, Wendi Deng na Jerry Hall.

Keith Rupert Murdoch ni umushabitsi w’ Umunyawositarariya wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika ufite kompanyi y’itangazamakuru yitwa News Cop iyobora ibitangazamakuru byinshi birimo televiziyo ya Fox News, ibinyamakuru nka New York Post, The Wall Street Journal, The Sun, The Times, The Daily Telegraph na Herald Sun.

Ann Lesley Smith ugiye kuba umugore wa gatanu wa Rupert Murdoch yatandukanye na Chester Smith mu 2018 yitabye Imana. Chester Smith yahoze ari umuhanzi mu njyana ya Kawuntiri (Country Music) akaba n’ Umuyobozi wa Kompanyi ya Sainte Partners II iyobora amaradiyo n’amatereviziyo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger