Amakuru ashushye

Urugaga rwa Muzika rwahagaritse Koperative yacuruzaga indirimbo z’abahanzi nyarwanda

Urugaga rwa Muzika nyarwanda rwandikiye Koperative ya United Street Promotion ibaruwa ibasaba guhagarika ibikorwa byo gucuruza indirimbo nyarwanda no kwishyuza aba Disc Banners.

United Street Promotion niyo koperative yishyuzaga ibihangano by’abahanzi nyarwanda ndetse bakajya no kwishyuza abacuruza indirimbo ku muhanda bazwi nk’aba Disc Banners, Urugaga rw’abahanzi rero rwamaze kwandikira iyi kompanyi rubasaba guhagarika ibi bikorwa kubera ko amafaranga yabonekaga atageraga ku bahanzi ahubwo agateza imbere abagize Koperative yabo gusa.

Nkuko bigaragara mu ibaruwa yasinyweho n’umuyobozi w’urugaga rw’abahanzi nyarwanda, Tuyisenge Jean de Dieu, bandikiye United Street Promotion, iyi baruwa kandi igashikirizwa Minisiteri y’umuco na Siporo, aba bishyuzaga aba Disc Banners basabwe guhagarika ibikorwa bakoraga byagateganyo bitewe nuko amafaranga bakuraga mu bihangano by’abahanzi atageraga kuri ba bahanzi baba bagomba kuyabona.

Bagize bati:”Bitewe n’impungenge twagaragarijwe n’abahanzi dufite mu nshingano ko koperative yanyu iteza imbere abanyamuryango bayo ariko igateza abahanzi igihombo, tubasabye kuba muhagaritseby’agateganyo ibikorwa byo gucuruza indirimbo no kwishyuza aba disc banners muri rusange kuko amafaranga  akurwamo atagera kuri banyiribihangano kuko nta buryo buhamye mugaragaza bugenderwaho.”

Ibaruwa ihagarika abishyuza ibihangano

Iyi baruwa bayandikiwe nyuma yuko bari basabwe kujyana ibyangombwa  bari kwitwaza mu biganiro bari batumiwemo ku nteko y’ururimi n’umuco RALC ariko ntibabijyane, mu byo bari basabwe kwitwaza ni Urutonde rw’abahanzi bafitanye amasezerano, Kopi y’amategeko shingiro ya USP, Urutonde rw’abanyamuryango babo, Imiterere y’amasezerano bagirana n’abahanzi bakorana nabo, Imiterer y’amasezerano bagirana n’abacuruza indirimbo no kugaragaza uko bishyura ibihangano. Ibi byose rero ntabyo bajyanye niyo mpamvu bahagaritswe.

Ibi bije bikurikira impaka zabaye ubwo bavugaga ko hagiye kubaho uburyo bwo kwishyuza umuntu wese ukoresheje igihangano cy’umuhanzi runaka , haba ama Radio cyangwa se Televiziyo , mu kabare cyangwa se muri Hoteli ko abo bose bagomba kujya bishyura ,  ibi byateje impaka yewe n’imyanzuro yafashwe nt’irashyirwa mu bikorwa.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger