Imikino

China Cup: Uruguay itsinze Wales ku mukino wa nyuma

Ikipe y’igihugu ya Uruguay yegukanye Irushanwa ritegurwa n’igihugu cy’Ubushinwa “China Cup” ry’uyu mwaka, ni nyuma y’umukino urangiye Uruguay itsinze Wales ku mukino wa nyuma igitego 1-0.

Iri rushanwa ry’uyu mwaka ryari ryitabiriwe n’ibihugu bine birimo Repubulika ya Czech, Wales, Uruguay ndetse n’ubushinwa bwaryakiriye.

Igitego rukumbi cyatsinzwe na rutahizamu wa Paris Saint Germain Edinson Cavani ku munota wa 49 w’umukino ni cyo gifashije ikipe y’igihugu ya Uruguay kwegukana irushanwa ry’uyu mwaka n’ubwo ikipe y’igihugu ya Wales yakoze ishoboka byose mu gice cya kabiri ngo yishyure iki gitego ariko bikaza kunanirana.

Iyi kipe ya Wales ni na yo yahabwaga amahirwe yo kwegukana iri rushanwa nyuma yo kunyagira Ubushinwa ibitego 6-0 mu mukino wa kimwe cya kabiri w’iri rushanwa, byarimo 3 bya Gareth Bale.

Ku rundi ruhande, ikipe y’igihugu ya Uruguay yo yari yabonye tike yo gukina umukino wa nyuma w’iri rushanwa nyuma yo gusezerera muri kimwe cya kabiri ikipe y’igihugu ya Repubulika ya Czech iyitsinze ibitego 2-0, akaba ari ibitego byatsinzwe na Luis Suarez cyo kimwe na Edinson Cavani.

Ikipe y’igihugu ya Repubulika ya Czech ni yo yegukanye umwanya wa gatatu muri iri rushanwa, nyuma yo kwihererana Ubushinwa ikabutsinda ibitego 4-1.

Gareth Bale wa Wales na Real Madrid ni we urangije afite ibitego byinshi muri rino rushanwa n’ibitego 3, mu gihe Edinson Cavani we arangije irushanwa amaze gutsindamo ibitego 2.

Abakinnyi b’ikipe ya Uruguay ibyishimo byari byose.

Uko Cavani yatsinze igitego cya Uruguay.
Cavani acinya akadiho nyuma yo gutsinda igitego.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger