AmakuruUtuntu Nutundi

Urubyiruko rwujuje imyaka 15 rwahawe amahirwe yo gusura ingagi ku buntu, dore uko wabona ayo amahirwe

Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere, RDB,cyahaye amahirwe abanyarwanda 100 bujuje imyaka 15 kuri tariki ya 04 Nyakanga muri uyu mwaka yo gusura ingagi muri pariki y’ibirunga ku buntu mu rwego rwo kubafasha kwizihiza neza isabukuru y’imyaka 24 u Rwanda rumaze rw’ibohoye.

Iki gikorwa kigamije gushishikariza Abanyarwanda kurushaho kumenya no gusura ibyiza by’igihugu cyabo no gushishikariza urubyiruko kugira umuco wo kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije muri rusange.

Nkuko bigaragara ku rubuga rw’iki kigo, abujuje imyaka 15 muri uyu mwaka bifuza kuba muri aba banyamahirwe ijana barasabwa kujya ku biro by’iki kigo bishinzwe gutanga amakuru n’ubucuruzi bikorera mu turere bakuzuza amafishi yabugenewe. Abantu 50 bazatoranywa hifashishijwe tombola mu gihe abandi 50 bazaboneka hifashishijwe urubuga rwa Twitter.

Kwitabira irushanwa ryo kuri Twitter, abantu bose bemerewe kwandikaho ubutumwa bwiza bugendanye n’ubukerarugendo hanyuma bakongeraho izina ry’uwujuje imyaka 15 uyu mwaka bagashyiraho n’ifoto ye, hanyuma bakabihuza (Htag)na #TemberaURwanda15 na @visitrwanda_now.

Abazatsinda bose bemerewe kujyana n’umuntu umwe bihitiyemo. Aya marushanwa azarangira ku wa 18 Nyakanga 2018. Imodoka zo kujya gusura Pariki y’Ibirunga zizatangwa na RDB.

Mu 2016 ba mukerarugendo b’imbere mu gihugu bari 63% by’abasuye Pariki y’Igihugu y’Akagera na 54% mu basuye Nyungwe. Muri rusange ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu bwazamutseho 17% mu 2016. Ku bindi bisobanuro wakanda hano rdb.rw

Twitter
WhatsApp
FbMessenger