AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Bidasubirwaho Christiano Ronaldo yamaze kuba umukinnyi wa Juventus

Christiano Ronaldo wari umaze imyaka 9 akinira Real Madrid yo muri Espagne yamaze kwerekeza muri Juventus yo mu gihugu cy’Ubutariyani atanzweho akayabo ka miliyoni 100 zama ‘Euros akaba angana na miliyoni 88 z’ama Pounds.

Aya makuru yemejwe na Luciano Moggi wahoze ayobora ikipe ya Juventus, wavuze ko Christiano Ronaldo yamaze gusinyira iyi kipe.

Amakuru dukesha ikinyamakuru The Sun avuga uyu musaza kuuri ubu ufite imyaka 80 y’amavuko yagerageje gusinyisha Christiano Ronaldo ubwo yari akiri muri Sporting Lisbon, gusa bikarangira yigiriye muri Manchester United.

Aya makuru akomeza avuga ko Ronaldo yakoreye ikizamini cy’ubuzima i Munich mu gihugu cy’Ubudage, mbere y’uko asubira mu kiruhuko.

Aganira na Tele7Gold, Moggi yagize ati”Ku bwanjye yamaze gusinya kuko yakoreye ikizamini cy’ubuzima i Munich.”

Ni mu gihe amakuru aturuka mu Butariyani avuga ko Juventus yemeye kugurisha Paulo Dybala na Gonzalo Higuain kugira ngo iharurire inzira uyu mukinnyi no kubona amafaranga yo kumugura.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger