AmakuruImyidagaduro

Ununyarwenya Athur Nkusi yahundagaje imitoma ku mukunzi we Fiona Muthoni

Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya, Nkusi Arthur usanzwe ari umukunzi wa Fiona Muthoni, yananiwe kwihangana ubwo yabonaga amafoto uyu mukobwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

Miss Naringwa Muthoni Fiona wigaruriye umutima w’uyu munyarwenya, yatumye agaragaza byimazeyo ko urukundo rwabo rutakiri urwo kuvuga mu magambo gusa ahubwo ko rumaze gufata indi ntera.

Urukundo rwa Arthur Nkusi na Miss Muthoni Fiona wabaye igisonga cya 3 cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 rumaze imyaka irenga 4 nubwo batakunze kurugaragaza cyane.

Abinyujije ku mafoto Miss Muthoni Fiona yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, Nkusi Arthur yifashishije umwanya usanzwe utangirwamo ibitekerezo atera imitoma uyu mukobwa baryohanye mu rukundo.

Nkusi Arthur avuga ku mafoto umukunzi we yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Ni iki nakoze ngo ube uwanjye? Urasa neza!”

Urukundo rw’aba bombi rumaze igihe nubwo bari baragerageje kurugira ibanga rikomeye.

Ku munsi w’abakundana wizihijwe tariki 14 Gashyantare 2018, Arthur Nkusi yaratunguranye agaragaza ko afite umukobwa bakundana, ibintu yari akoze ku nshuro ya mbere.

Yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram ari kumwe n’umukobwa ariko itagaragaza isura ye neza, arangije ashyiraho amagambo y’urukundo.
Nubwo ifoto yari yijimye cyane ku buryo itagaragaza neza isura y’umukobwa, hari abari bamaze gutahura ko ari Muthoni Fiona Naringwa byari bisanzwe bivugwa ko bakundana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger