AmakuruUtuntu Nutundi

Umwana w’imyaka 16 y’amavuko yemeza ko yahisemo kurara mu mihanda ya Kigali kubera uburaya bwa nyina

Umwana w’imyaka 16 y’amavuko yemeza ko yahisemo kwibera mu muhanda mu rwego rwo kwanga gukomeza kureba uburyo nyina utunzwe n’umwuga w’uburaya, ahora asambanira mu maso ye n’abagabo batandukanye.

Uyu mwana wirarira mu mihanda itandukanye yo mu Karere ka Nyarugenge, yeruye avuga ko nyina ari indaya.

Yanavuze ko yahisemo gutoroka nyina kubera ko atabashaga kwihanganira kumubona akora uburaya n’abagabo batandukanye.

Uyu mwana w’umuhungu ukomoka muri Kamonyi yemeza ko nta kintu na kimwe cyamubabazaga mu buzima bwe nko kubona nyina ari kwicuruza no kumva abandi bana bahora bamuserereza ko nyina ari indaya.

Avuga ko amaze umwaka yibera mu muhanda ngo yafashe iki cyemezo nyuma y’uko asabye nyina kureka uburaya arabyanga.

Ati: “Mama niwe wabiteye, naramubuzaga kuzana abagabo ahantu twabaga akambwira ngo nibyo bidutunze ngo kandi niba narabirambiwe nzafate inzira ngende”.

Yakomeje avuga ko ubuzima bwo mu muhanda bugoye ndetse bubamo ingaruka nyinshi ariko yemeza ko bumuha amahoro cyane kurusha uko yari abayeho abana na nyina.

Ati: “We yazanaga abagabo bakaryamana buri munsi tukaryamana ku buriri kandi hari n’igihe bamukubitaga ntibamwishyure”.

Yongeyeho ko yanabajije nyina se umubyara kugira ngo ajye kumushaka abe ari we babana ariko ntiyamuha igisubizo.

Uyu mwana utunzwe n’ibiryo bita imisige biba byasigaye muri restaurants zitandukanye yemeza ko aramutse abonye abagiraneza bamurera yava mu muhanda ngo kuko n’ubundi yawugiyemo ahunga uburaya bwa nyina.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger