AmakuruImyidagaduroIyobokamana

Theo Bosebabireba yasubije abavuga ko yibasiye ADEPR mu ndirimbo ye nshya yise “Uri igisambo”

Umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zivuga Imana neza n’izomora ibikomere ku mitima ya benshi wamenyekenye nka Theo Bosebabureba, yateye utwatsi ibyavugwaga ko yaba yaribasiye ADEPR mu ndirimbo ye nshya yise ‘Uri igisambo’.

Iyi ndirimbo u’uyu muhanzi wakunzwe n’batari bake ,ubwo yamaraga kugera ahagaragara benshi bahamije ko yacyuriyemo bikomeye itorero yahoze asengeramo Ryan ADRPR. Iyi ndirimbo imaze icyumweru isohotse, yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

Amwe mu magambo ari muri iyi ndirimbo nshya ya Theo Bosebabireba yari yazamuye impaka, harimo aho agira ati

“Isi yarampemukiye ariko nayo igeze mu marembera, Bamwe barampemukiye ariko nabo bari mu mazi abira, nimwige gukora neza gukora nabi mubireke! Nta banga rikiri mu Isi byose biri ku karubanda […]”.

Abavugaga ko uyu mugabo yacyuriraga abo muri ADEPR babishingiraga ko ubwo yagiranaga ibibazo n’iri torero, bamwe mu bo bari bahanganye bagiye bahura n’ibibazo uruhuri byarizonze.

Bamwe mu bashumba bagiye bafungwa umunsi ku wundi bakurikiranyweho ibyaha birimo no gucunga nabi umutungo w’Itorero.

yu muhanzi yavuze ko nta muntu yigeze acyurira ahubwo yayikoze ashaka gutanga ubutumwa rusange.

Ati: “Oya sibo, bwari ubutumwa rusange, abanyamakuru benshi twaganiriye bambwiraga nk’ibyo, ariko sibyo. Muri gushingira ku kuba narigeze kugirana ibibazo na ADEPR ariko byararangiye ubu nta kibazo dufitanye”.

Uyu muhanzi akomeza avuga ko iyi ndirimbo yayikoze agamije ko yafasha buri wese uzayumva.

Ati: “Nayikoze nshaka gukangurira abantu kwirinda guhemuka. Aho Isi igeze gukora ikintu ukagihisha ntibigishoboka, urabikora bikagutanga imbere!”

‘Uri igisambo’ ni indirimbo ya gatanu imaze kujya hanze kuri Album ya 13 ya Theo Bosebabireba.

Iyi album imaze gusohokaho indirimbo nka Bihinduye isura, Isi yatuguye nabi, Vunjanguvu zagiza, Biremwe nonaha na Uri igisambo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger