AmakuruImyidagaduro

Umwana wa Diamond na Zari Hassan ari mu bitaro

Kuwa 4 tariki ya 13 Gashyantare 2020, Zari Hassan wahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz, yatangaje ko umwana wabo babyaranye witwa Prince Nillan w’imyaka itatu y’amavuko yajyanwe mu bitaro ikitaraganya.

Uyu mubyeyi w’abana batanu yavuze ko uyu mwana yajyanwe kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kugira umuriro mwinshi no kuribwa cyane bituma ahita anahabwa igitanda mu bitaro.

Zari The Boss Lady abinyujije ku rubuga rwe rwa Snapchat, yashyizeho ifoto y’uyu muhungu we Nillan ari ku gitanda cyo mu bitaro asinziriye.

Zari mu magambo yuje ikiniga, yagize ati: “umugabo wanjye muto aryamye ku gitanda kubera uburwayi.”

Mu mezi abiri ashize Zari nawe yagize ibibazo byo kugira umuriro mwinshi, kuribwa umutwe ndetse no kubabara mu gituza byaje kuvamo kujyanwa mu bitaro.

Icyo gihe yagize ati: “Ndarwaye cyane, ariko amashitani aribeshya nzakira, ndwaye mu muhogo, mfite umuriro, umutwe ndetse no mu gituza harambabaza, ndanywa ibinini bitatu buri munsi, nkiza mana.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger