AmakuruAmakuru ashushye

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke na we yegujwe

Kamali Aimé Fabien wayoboraga  Akeree ka Nyamasheke yegujwe n’Inama Njyanama y’Akarere , ahinjwa ko hari yananiwe kuzuza inshingano yatorewe.

Ahagana saa munani n’igice kuri uyu wa Gatatu nibwo Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yeguje Kamali. Abajyanama b’aka Karere bemeje ko kaba kayobowe by’agateganyo n’uwari umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Ntaganira Josué Michel.

Bivugwa ko bimwe mu byatumye Meya Kamali yeguzwa birimo kunanirwa guhuza ibikorwa by’iterambere n’iby’imibereho y’abaturage n’imikoranire y’inzego kuko iterambere ritagerwaho inzego zidahuye ngo zikorane umunsi ku wundi.

Muri Gashyantare 2015 nibwo Kamali yatorewe kuyobora Nyamasheke,  yagiye kuri uwo mwanya asimbuye Habyarimana Jean Baptiste wari weguye muri Mutarama 2015  nyuma y’igihe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo muri ako karere.

Kamali Aimé Fabien wayoboraga akarere ka Nyamasheke
Twitter
WhatsApp
FbMessenger