AmakuruImikino

Umutoza wa Rayon Sports yifatiye ku gahanga abafana bayo

Umutoza wa Rayon Sports,Yamen Zelfani yatukanye byeruye n’abafana bayo ku mukino yanganyijemo na Marines FC ibitego 2-2.

Abafana ba Rayon Sports ntibishimye kuko ikipe yabo itagitsinda kandi ifite abakinnyi bakomeye ariyo mpamvu bibasiye umutoza Zelfani nyuma yo kunganya ibitego 2-2 na Marines FC.

Umukino urangiye Yamen Zelfan arimo agana mu rwambariro,abafana ba Rayon Sports bamubwiye amagambo akomeye,nawe nkuko abizwiho asubizanya nabo kugeza aho abapolisi aribo bahagobotse bakamwingingira kubava imbere ubona ko atabyifuza.

Abafana ba Rayon Sports barasaba Yamen Zelfani kubarekera ikipe yabo kuko nta terambere bamubonamo ahanini bitewe no gufunga umutwe ntiyemere kugirwa inama.

Umutoza Zelfani yagawe n’abafana ba Rayon Sports nyuma yo gusimbuza myugariro Mitima Isaac amusimbuza Mugisha Francois ‘Master’,Marines FC ihita ibona igitego cya kabiri cya Gitego Arthur.

Nyuma yo gusezererwa mu matsinda ya CAF Confederation Cup,Rayon Sports iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 6 mu mikino 4.Ikipe ya mbere ifite amanota 10.

Ikipe ya Rayon Sports imaze gukina imikino itanu yose iyinganya:

Gorilla 0-0 Rayon Sports
Rayon Sports 1-1 Amagaju
Al Hilal 1-1 Rayon Sports
Rayon Sports 1-1 (2-4) Al Hilal
Marines 2-2 Rayon Sports

Mu mikino iri imbere harimo uwa Musanze FC na APR FC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger