AmakuruImikino

Umutoza wa APR FC yahishuye uburyo azakoresha kugira ngo asezerere Yanga SC

Umutoza wa APR FC,Thierry Froger yatangaje ko kugira ngo asezerere Yanga SC agomba gukinira ku muvuduko izaba iriho hanyuma bakayiba umugono.

Kuri iki Cyumweru saa moya na 15 nibwo APR FC ihangana na Yanga SC mu mukino wa 1/4 cya Mapinduzi Cup.

Umutoza Froger abajijwe uko azabigenza ngo asezerere iyi kipe,yagize ati: “Turabizi Yanga SC ni ikipe ikomeye cyane muri Tanzania. Intego yacu ni ukuzakinira ku muvuduko izaba ikiniraho. Iri rushanwa riratandukanye cyane kuko amakipe arimo yiteguye neza kuturusha.”

Yakomeje avuga ko aya makipe akinisha imbaraga nyinshi bityo basabwa kuzakinisha ubwenge.

Ati “Aya makipe akinisha imbaraga nyinshi bityo turasabwa kuzakinisha ubwenge n’amayeri kugira ngo tuzitware neza.”

Yanga SC yakinnye imikino yabanje idafite abakinnyi bakomeye nka ba Zouzoua ariko yahisemo kubagarura kugira ngo izatsinde APR FC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger