Amakuru

Umusore n’inkumi biteguraga kurushinga batwawe n’amazi barapfa

Mu Karere ka Rutsiro mu murenge wa Gihango ho mu ntara y’Uburengerazuba haravugwa urupfu rw’umusore n’inkumi bari barasezeranye inbere y’amategeko basigaje gusezerana imbere y’Imana ngo babane nk’umugore n’umugabo.

Abo ni Nizeyimana Emmanuel w’imyaka 21 na Nishimwe Claudette w’imyaka 33, bapfuye batwawe n’umugezi muto witwa Mukebera uri muri uyu murenge wa Gihango  w’uzuye mu mvura yaguye ku  wa Kabiri  w’iki cyumweru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango ari na ho iri sanganya ryabereye Mwenedata Jean Pierre,  avuga ko amakuru y’urupfu rw’abo bombi yamenyekanye ahagana saa moya z’igitondo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 19 Mata 2018  ubwo imirambo yabo yabonwaga n’abaturage bagiye guhinga mu Mudugudu wa Kagarama, Akagali ka Bugina muri aka karere ka Rutsiro.

Umuryango w’umukobwa watangaje ko Nishimwe yari yiriwe ahinga hafi y’ako kagezi anahazirika ihene, mu masaha y’igicamunsi ngo nibwo umukunzi we yahamusanze, hashize akanya imvura iragwa umugezi wuzuzwa n’amazi yaturukaga mu isantire  yaa Congo Nil.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger