ImyidagaduroUmuco

Ibitangazamakuru n’abantu bakwirakwiza amashusho y’urukozasoni bararye bari menge

Mu gihe ku mbuga nkoranyambaga zitadukanye zikunzwe n’abatari bake mu Rwanda hakomeje gukwirakwizwa amafoto n’amashusho y’urukozasoni ndetse umuntu atatinya kuvuga ko atajyanye n’umuco, inteko y’ururimi n’umuco ivuga ko batangiye gufatira ingamba abagaragawe ho gusakaza cyangwa gukoresha aya mashusho.

Ni mu gihe kandi mu Rwanda hamaze iminsi hari inkubiri y’abakobwa bagiye bashyira amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza bimwe mu bice by’ibanga by’umubiri. Aya mafoto agaragaza ubwambure bw’abakobwa yagiye akwirakwizwa n’abanyirayo ndetse abantu benshi ntibayavuge ho rumwe.

Mu Rwanda , ikoranabuhanga riri gutera imbere ku buryo bugaragara , biroroshye kubona ifoto y’umuntu runaka wifashishije murandasi, RALC rero isanga iramutse idahagurukiye abakomeje gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni  byagira ingaruka ku muco nyarwanda akaba  ari yo mpamvu inzego zitandukanye zabihagurukiye.

Umuyobozi ushinzwe umuco mu nteko nyarwanda y’ururimi n’umuco [RALC] Dr Jacques Nzabonimpa avuga ko amashusho y’urukozasoni akwirakwiza cyane n’ibitangazamakuru bikorera kuri interineti ari nayo mpamvu ku bufatanye n’inzego zifite mu nshingano itangazamakuru hashyizweho itsinda rigamije kwiga kuri iki kibazo ndetse rigafata n’imyanzuro igamije kubikumira gihe cya vuba.

Akomeza avuga ko kandi abakoresha imbuga nkoranyambaga ku giti cyabo, bagatangaza amafoto y’urukozasoni, bahagarukiwe kuko uwo bizajya bigaragaraho bazajya bahita bamufingira byanaba ngombwa agafatirwa ibindi bihano.

Yagize ati “iki ni ikibazo cyageze no ku nzego zo hejuru, abakoresha imbuga nkoranyambaga bashyiraho amafoto y’urukozasoni twarabahagurukiye,ku bufatanye na RURA uwo bizagaragaraho tuzajya tumufungira ndetse hari n’ibindi bihano biteganywa n’amategeko…agapfa kaburiwe ni impongo.”

RALC yishimira ko ibitangazamakuru by’amashusho mu Rwanda bimaze gutera intambwe aho bitagikoresha amashusho y’urukozasoni y’indirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda ndetse n’abanyamahanga.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo y’ 182 kivuga ko  Ibyaha by’urukozasoni ari ibikorwa cyangwa imyitwarire itandukanye n’imyitwarire myiza n’imyifatire mboneza bupfura bitesha umuntu agaciro kandi bikamubangamira mu muco.

Ingingo  y’185 yo  ivuga ko Umuntu wese ukora icyaha cy’urukozasoni mu ruhame, ahanishwa igifungo kuva mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger