Urukundo

Umusirikare wateye ivi ku ka rubanda yavugishije benshi

Kuri uyu wa 5 Gicurasi 2018 nibwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hagaragaye ifoto y’ umusirikare w’ u Rwanda ufite ipeti rya sergeant wafotowe apfukamishije ivi rimwe mu muhanda ngo yambike impeta umukobwa amusaba kumubera umugore nkuko muri iyi minsi abasore basigaye babigenza.

Ababonye iyi foto yacaracaraga ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Facebook bashimye uyu musirikare bavuga ko yicishije bugufi bamwe bakavuga ko ari bo abisabye bahita bamwemerera urukundo nta kuzuyaza bakabana akaramata .

Ukoresha amazina Mbarushimana Claire Iradukunda kuri facebook yahise avuga ko yikundiye uyu musirikare maze agira ati : “Ni ukuri uyu musore namukunze pe, arubaha kandi afite urukundo kumukunzi we, nanjye Umuntu uzatera ivi akayinyambika ninjye nawe ubuziraherezo[…].”

Uyu musirikare yakoze ibi nyuma y’uko umusirikare akaba n’umuhanzi sergeant major Kabera Robert aherutse gushyira hanze indirimbo yavugaga ko n’ubwo abasirikare baba bafite inshingano nyinshi ariko na bo bashoboye gukunda.

Muri iyi ndirimbo yumvikanishaga ko abasirikare nabo ari abantu bazi gukunda bakanatonesha abakunzi babo. Sergeant Major Robert ngo yakoze iyi ndirimbo yise Military Love kugira ngo agaragaze ko n’abasirikare bazi kwita ku miryango yabo kandi bazi gukunda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger