AmakuruImikino

Didier Gomez Da Rosa mu baza gushyigikira Rayon Sports icakirana na Gor Mahia

Umufaransa Didier Gomez da Rosa wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko ari buze kwitabira umukino wa CAF Confederations Cup iyi kipe yahoze atoza iri bwakiremo Gor Mahia yo muri Kenya, umukino uza kubera kuri Stade ya Kigali guhera 18h00 z’umugoroba.

Abicishije kuri Twitter ye, Didier Gomez kuri ubu utoza kuri ubu utoza JSM Skikda yo muri Algeria yagize ati” ejo ndajya i Kigali kureba umukino wa Rayon Sports na Gor Mahia uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ndizera ko nzahura n’incuti zanjye z’Abanyarwanda, kandi ndizera ko Rayon Sports iza gutsinda.”

Muri uyu mukino, Kwizera Pierrot ntaza kuba ari muri 11 babanza mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports kuko afite akabazo k’imvune katarakira neza, gusa umutoza Ivan Minnaert yavuze ko aza kuba ari ku ntebe y’abasimbura ku buryo isaha n’isaha ashobora kwifashishwa.

Ku rundi ruhande mwene wabo Shabani Hussein Tchabalala we araza kuba ayoboye ubusatirizi bw’ikipe ya Rayon Sports, akaza kuba afatanya n’umunya Mali Ismailla Diarra.

Tchabalala uza kuba ayoboye ubusatirizi bwa Rayon Sports.

Dore 11 babanza mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports:

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger