AmakuruAmakuru ashushye

Umushoramari Jack Ma yongeye kwitanga akayabo k’ibikoresho byo kwifashishwa mu kurwanya coronavirus

Umuyobozi wa Alibaba group Jack Ma ari na we washinze Umuryango Jack Ma Foundation mu rwego rwo guhangana n’Icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), yongeye kwitanga ibikoresho bitandukanye birimo n’udupfukamunwa dusaga miriyoni 100.

Uyu mushoramari w’Umushinwa kurinuyu wa kabiribtarikib21 Mata 2020, yatangaje koibindi bikoresho yatanze birimo ibyifashishwa n’abaganga mu gupima COVID-19 bingana na miriyoni imwe, byahawe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) kugira ngo bikwizwe mu bihugu bibikeneye cyane kurusha ibindi.

Jack Ma akomeje kugaragaza ubwitange budasanzwe mu gufasha ibihugu guhangana n’iki cyorezo kimaze gutahurwa ku bantu bagera ku miriyoni 2 n’igice ku Isi yose.

Binyuze mu Muryango Jack Ma Foundation, yatanze ibikoreshobyifashishwa mu buvuzi bwa COVID-19 mu bihugu 150 birimo n’u Rwanda.
Ku munsi w’ejo ni ho uyu muryango wari watangaje ko ugiye kurekura ikiciro cya gatatu k’inkunga ugenera ibihugu by’Afurika.

Ibyo bikoresho yageneye ibihugu by’Afururika binyuze muri Ethiopia, birimo udupfukamunwa miriyoni 4.6, ibikoresho by’isuku bikoreshwa mu buvuzi 500,000, imashini zitanga umwuka 300, imyambaro y’abaganga yabugenewe 200,00, amataratara arinda mu maso h’abaganga 200,000, udukoresho 200 dupima umuriro, sikaneri 100 zifata ubushyuhe bw’umubiri, n’uturindantoki (gants) 500,000.
Umuherwe Jack Ma, kuri ubu ubarwa mu baherwe b’ibyamamare kubera kubyaza umusaruro ikoranabuhanga, yasabye abakuru b’ibihugu gushimangira ubufatanye mu kurwanya iki cyorezo.

Yagize ati: Twese hawe dukwiye kwihuta kandi dufite ikizere cyo kurenga iki kigeragezo cyagwiriye Isi.”

Binyuze mu Muryango Jack Ma Foundation Jack ma akomeje guhuza ibihugu byibasiwe n’Icyorezo n’abaganga bo mu bushinwa kugira ngo babasangize ubunararibyo bw’uko u Bushinwa babigenje kugira ngo bugabanye umubare w’abandura buri munsi.

Ubunararibonye basangiza ibinfi bihugu burimo ubujyanye no kurinda no gucunga amavuriro n’ibitaro mu bihe bya COVID-19, imikorere y’ubutabazi bw’ibanze no kongerera ubushobozi mu by’ubuvuzi abaganga bakora ku ruhembe rw’imbere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger