AmakuruAmakuru ashushye

Banki ya Kigali yashyizeho inguzanyo izafasha Abanyarwanda guhangana na coronavirus

Kuri uyu wa kabiri twriki ya 21 Mata 2020, Banki ya Kigali BK yashyizeho inguzanyo yitwa ‘Turi kumwe Special Loan’ igiye gufasha abakiliya ba yo gukemura ibibazo by’amafaranga muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa BK, iyi nguzanyo ije gufasha Abanyarwanda kubera ibibazo bishobora guterwa na Coronavirusi.

Bagize bati “Turabyumva ko mushobora kuba muri guhura n’ibibazo by’ibura ry’ amafaranga bitewe na COVID-19. Ntimugire ikibazo! Tubafitiye inguzanyo izabafasha guhangana n’ibyo bibazo.”

Ni inguzanyo umuntu ashobora guhabwa ikubye umushara we inshuro zigeze kuri ebyiri, ariko itarengeje miliyoni 10 z’amafaranga y’ u Rwanda, aho umukiliya ashobora gutangira kwishyura nyuma y’amezi atatu ntabarirwe inyungu ku bukererwa.

Iyo nguzanyo kandi izajya yishyurwa mu gihe cy’ amezi 12 ku nyungu ya 15.5%, aho umukiliya azajya akatwa atarenze 60% y’umushahara we.

Kubona inguzanyo umukiliya ashobora gukoresha ikoranabuhanga akanyura ku rubuga rwa BK bagakurikiza amabwiriza, cyangwa agakoresha uburyo busanzwe yandika ibaruwa isaba inguzanyo akayijyana kuri banki.

Abadafite umushara bakorera na bo ngo bakoresha ubundi buryo busanzwe bwaborohera burimo BKquick cyangwa Credit Card, ubundi bakabona amafaranga yabafasha guhangana n’ibibazo byaterwa n’icyorezo cya COVID-19.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger