AmakuruInkuru z'amahanga

Umusaza w’imyaka 78 yatawe muri yombi azira kwica abagore babiri

Ibikorwa by’ubwicanyi ntibigisiba kumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye, aho ureba ugasanga abantu bamwe na bamwe kwica babihinduye nk’ibintu byoroshye cyane, Ikibabaje cyane nuko usanga hari n’abakora ubwicanyi bagamije kwishimisha gusa.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, haravugwa inkuru y’umusaza w’imyaka 78 y’amavuko wivuganye abagore babiri abarashe amasasu menshi cyane, aba bagore bakaba bari basanzwe bakodesha mu mazu y’uyu musaza witwa Sanchez Lozano.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Fox5News abivuga, uyu musaza Lozano Sanchez yafashe umwanzuro wo kwica bariya bagore babiri bari basanzwe bamubera mu mazu bayakodesha, nyuma yaho bari bamaze amezi arenga umunani batamwishyura amafaranga y’ubukode bahora bamubwira ko bazayamuha ariko ntibabikore.

Amakuru akomeza avuga ko ubwo uyu musaza Lozano yarasaga aba bagore, umugabo wumwe muri aba bagore yaje gutabara birangira nawe amurashe arakomereka cyane ndetse ngo nyuma yo gukora iki gikorwa kigayitse cyane, Lozano Sanchez yahise yishyikiriza polisi ikorera mu mujyi wa Las Vegas ayibwira ko hari abagore babiri amaze kwica nubwo polisi itahise ibyemera, ahubwo yabanje kubaza amakuru neza biza kurangira imenye ko yabikoze koko nyuma y’uko bahawe amakuru n’umuturage usanzwe akora amasuku mu nzu za Lozano.

Abaturage basanzwe batuye mu mazu y’uyu musaza Lozano Sanchez, babwiye itangazamakuru ko uyu musaza asanzwe ari umunyamahane cyane gusa ngo ntabwo batekerezaga ko yabona Imbaraga zo kwambura abantu ubuzima bwabo ngo nuko banze kumwishyura amafaranga y’ubukode bw’inzu ze.

Kuri ubu uyu musaza Lozano w’imyaka 78 y’amavuko akaba afunzwe na polisi ya Las Vegas, aho ategereje kuzagezwa imbere y’urukiko maze akaburanishwa icyaha aregwa cy’ubwicanyi.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger