AmakuruAmakuru ashushye

Gatsibo: Abayobozi 11 batawe muri yombi bazira kwica imfungwa

Mu karere ka Gatsibo. Umurenge wa Rugarama, haravugwa inkuru y’itabwa muri yombi ry’abantu bagera kuri 11 bagizwe n’abagenzacyaha, abapolisi ndetse n’abandi bantu basanzwe, aho bakekwaho gukubita imfungwa mu buryo bukomeye cyane byaje kuyiviramo n’urupfu.

Uru rugomo rwabaye tariki ya 5 Kanama 2021, rukaba rwarabereye kuri sitasiyo ya polisi ya Rugarama, aho imfungwa zigera kuri zirindwi zahondaguye umugabo w’imyaka 48 y’amavuko witwa Ntabajyana Laurent wari ufungiye kuri iyo sitasiyo bikaza kumuviramo kwitaba Imana.

Nkuko amakuru dukesha igihe abivuga, aya mahano yabaye mu ijoro rya tariki ya 5 Kanama 2021, aho imfungwa zahamagaye umuyobozi wa sitasiyo ya polisi ya Rugarama zimubwira ko hari imfungwa iri kubasakuriza maze uwo muyobozi abasubiza ko iyo mfungwa imwe itabananira kuyicecekesha, nibwo izo mfungwa zahise zadukira Ntibajyana ziramuzirika ubundi zitangira kumuhondagura kugeza abaye intere.

Amakuru akomeza avuga ko mu rukerera rwa tariki ya 6 Kanama 2021, imfungwa zahamagaye Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Rugarama zimubwira ko hari umuturage ufunganwe nabo babona ko arembye cyane, ako kanya bahise bihutira kumujyana kwa muganga ku bitaro bikuru bya Kiziguro ariko kubw’amahirwe macye uyu mugabo ntabwo yaje kuguma mw’isi y’abazima.

Bivugwa ko uyu Ntabajyana wari ufungiye icyaha cyo guhoza ku nkeke umugore we yari yaratawe muri yombi tariki ya 2 Kanama 2021, Kuri ubu rero amakuru ahariakaba avuga ko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwamaze gufunga abantu 11 barimo abapolisi babiri n’abagenzacyaha babiri bose bafite aho bahuriye n’urupfu rwa Ntabajyana Laurent.

Abatawe muri yombi barimo barindwi bakurikiranweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu, mu gihe abandi bakurikiranweho ubufatanyacyaha, Harimo kandi abapolisi bakekwaho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa naho abagenzacyaha bakurikiranweho kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.

Amakuru akaba akomeza avuga ko RIB ikimara kumenya ko Ntabajyana Laurent yitabye Imana mu buryo buteye urujijo, yatangije iperereza ndetse umurambo wa nyakwigendera uhita ujyanwa muri Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory).

Icyatumye hamenyekana ko uyu mugabo yitabye Imana kubera gukubitwa ni raporo ya muganga yakozwe n’abahanga aho igaragaza ko uyu mugabo yapfuye azize inkoni ndetse n’abatangabuhamya bari bafunganywe na Ntabajyana Laurent, bavuga ko mu ijoro ryo ku wa 5 Kanama, yasakuje cyane, hanyuma abafungwa bakabwira Komanda wa Sitasiyo ya Polisi ya Rugarama, IP Jean Claude Mukomeza ko ari kubasakuriza.

Mu byaha bitatu bakurikiranweho, igito gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze miliyoni 1 Frw. Mu gihe igihano kinini ari ugufungwa imyaka iri hagati ya 15 na 20 ndetse n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw ariko zitarenze miliyoni 7 Frw.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger