AmakuruImyidagaduro

Umuryango wa Mowzey Radio wahakanye umwana wa Miss Uganda

Umuryango wa Mowzey Radio wakanye umwana wa Miss Uganda avuga ko yari yarabyaranye n’umuhungu wabo Moses Ssekibogo (Mowzey Radio)  .

Miss Dorah Mwima nk’uko yabitangaje kumbuga nkoranyambaga avuga ko  yabyaranye na Mowzey Radio umwana  w’umuhungu kuri ubu ufite imyaka 9 y’amavuko.

Chimp Reports yatangaje ko muvandimwe wa Radio witwa Meddie yavuze ko umuryango wabo  uzi  abana  ba Radio batanu gusa ariko bakaba baha ikaze uwo ari we wese wamenyekana nyuma ,ariko ngo  umwana wese bivugwa ko ari uwa nyakwigendera bigomba kwemezwa n’ibizamini bya DNA kugira ngo umuryango we na we wemere neza ko umwana ari uwabo.

Umuryango wa nyakwigendera wasabye uyu Miss Dorah Mwima wabaye Miss Uganda 2009 gukoresha ibizamini bya DNA kugirango bemere neza ko umwana ari uwabo bakaba bamwakira mu muryango nk’abandi bana Nyakwigendera  Moses Ssekibogo [Radio].

Miss Dorah Mwima we yavuze ko imfura ye yitwa Ethan atayibyaranye n’umugabo we bamaranye imyaka itanu ahubwo ari amaraso ya Mowzey Radio. Mu magambo yanditse ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ngo bagiranye umubano w’igihe gito mu 2009 akiba Miss Uganda wavuyemo kumutera inda ariko ntiyabasha kubimubwira nyuma yo kumenya ko Radio afite undi mukunzi Lilian Mbabazi bana byaranye abana babiri .

Miss Dorah Mwima kuri ubu afite umugabo wundi babyaranye nyuma yo gushakana mu 2013

Twitter
WhatsApp
FbMessenger