AmakuruImyidagaduro

Umuririmbyi Iryn Namubiru ari mu bantu 120 barohamye muri Lake Victoria

Umuririmbyi ukomeye muri Uganda, Iryn Namubiru cyangwa Irene Namubiru ari mu bantu basaga 120 barohamye mu kiyaga cya Victoria mu mpanuka y’ubwato yabaye mu mugoroba  wo ku wa 25 Ugushyingo 2018 igahitana abantu 31.

Uyu muhanzikazi Irene Namubiru u, ari mu bakuwe mu mazi ari bazima, akimara kuvanwa mu mazi yahise ajyanwa mu bitaro kwitabwaho n’abaganga nyuma yaho yanditse ku mbuga nkoranya mbaga agira ati “(I’m still alive but so traumatised” tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati “Ndacyari muzima gusa nsa nuwahungabanye cyane.”

Mu bandi bantu bakomeye bivugwa ko barohamye harimo muri iyi mpanuka y’ubwato  harimo igikomangoma David Wasajja uvukana n’Umwami wa Buganda Kabada Ronald Mutebi. Umuraperi The Mith na we yari muri ubu bwato.

Ubu bwato bwarimo abantu basaga 120 bari abakunzi ba muzika bingeri zitandukanye, bwavaga ahitwa Port Bell buca Luzira bwerekeza ahitwa Motola Beach ahari hagiye kubera ibirori byo kubyina no kwishimishiriza ku nkombe z’ikiyaga.

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, hari amashusho (video) yakwirakwijwe agaragaza aba bantu bari muri ubu bwato  bari  kunywa banabyinira mu bwato mbere y’uko burohama muri iki kiyaga giherutse kuberamo indi mpanuka y’ubwato mu gice cya Tanzania bwitwa MV Nyerere impanuka yahitanye abasaga 200. .

Iyi mpanuka yahitanye abantu 31

Mu bwato mbere y’uko iyi mpanuka iba
Umuririmbyi Iryn Namubiru ari barokokeye muri iyi mpanuka y’ubwato mu kiyaga cya Victoria
Twitter
WhatsApp
FbMessenger