Amakuru ashushye

Umuraperi wakoze amateka akomeye muri Amerika yitabye Imana

Umuraperi wakunzwe na benshi muri amerika ndetse no ku isi cyane cyane agakundwa n’abakunzi bakunda iyi jyana bitewe n’ubushobozi yagaragazaga kuri ubu yamaze kwitaba imana azize Indwara y’umutima,Ku myaka 46 gusa Graig Mack uri mu batangije itsinda ryitwa Diddy’s Bad Boy Entertainment iyi nkuru y’urupfu rwe yemejwe na mugenzi we w’umuhanzi wari n’inshuti ye magara Alvin Toney.

Graig Mack wakunzwe na Benshi mu mwaka wi 1994 kubera indirimbo yasohoye icyo gihe yitwaga “Flava in Year” dore ko anafitanye indirimbo n’abandi ba raperi bakomeye nka Sean Combs,The Notorius Big,Busta Rhymes,Rampage tutibagiwe na LL Cool J yitabye imana ari mu bitaro yajyanwemo kuwa mbere w’icyi cyumweru turimo.

Toney wakoze Album yakunzwe na Benshi ya Craig yise “Funk Da Word” yavuze ko nyuma y’uko bahuzwaga n’umuziki bari n’inshuti magara bityo kuri we ahombye umuntu mu buzima bwe ukomeye.

Toney wakomeje avuga ko baherukanaga mu cyumweru cyashize cyigeze ku musozo yaboneyeho kuvuga ko agiye gukora filme mbarankuru ivuga ku buzima bwa Craig mu kugaragariza isi impano yari afite,Craig Mack yitabye imana asize umugore n’abana babiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger