AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Umuraperi Masho Mampa yafunguwe

Umuraperi Mugabo Jean Paul wamenyekanye nka Masho Mampa nyuma y’imyaka igera kuri ine yar amaze muri gereza aho yakatiwe  kubera icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cya Héroïne kizwi nka Mugo, ubu agiye gutangira umwaka ari hanze.

Masho Mampa kuri uyu wa 30 Ukuboza 2021 ni bwo yasohotse muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere aho yari amaze imyaka ine.

Masho Mampa yari yarakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi. Yamenyekanye mu ndirimbo zuzuye amagambo akarishye harimo ‘‘Irimbi ry’abazima’’, ‘‘Umuhanda’’, ‘‘Ibyanjye ndabizi’’, “Ukuri” n’izindi.

Mu myaka icumi  yari ishize mbere yuko afungwa  Masho Mampa iyo yamaze atari ari muri gereza wayibarira ku mitwe y’intoki kuko kenshi na kenshi yagiye afungwa azira ubujura, kurwana no kunywa ibiyobyabwenge.

Dore  uyu muraperi yatawe muri yombi nta gihe kinini yari amaze avuye muri gereza. Bivugwa ko hari n’igihe yakubise umupolisi amukura amenyo.

Umuraperi wakunze kwiyita Umwami w’Imihanda ubu yavuye mu gihome
Mashomampa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger