AmakuruImyidagaduroUmuziki

Umuraperi ASAP Rocky yamaze amatsiko abavuga ko akundana na Rihanna

Umuraperi ASAP Rocky uri mu bakunzwenmuri Amerika,yatangaje ko ari mu mubano w’urukundo n’umuririmbyi Rihanna nawe wamaze kwigarurira imitima ya benshi ku Isi kubera ijwi n’uburanga bye.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru GQ, uyu muraperi yavuze ko Rihanna ari “urukundo rw’ubuzima bwe”.

Yagize ati: ” Rihanna ni urukundo rw’ubuzima bwanjye”.

Ibihuha ku kuba aba bahanzi b’ibyamamare baba barimo kureshyanya byatangiye mu ntangiriro ya 2013, ubwo uwo muraperi yashyigikiraga Rihanna mu bitaramo bizwi nka Diamonds World Tour yakoreye mu bice bitandukanye by’isi.

Yagize ati: “Birashoboka ko ari nk’umwe wihariye mu bandi bantu miliyoni. Ntekereza ko iyo ubizi uba ubizi. Ni we wa nyawe”.

Bombi bagaragaye mu mashusho y’indirimbo Fashion Killa ya ASAP Rocky yasohotse mu 2013.

Kuva bagera mu rukundo, bagiye bagerageza kwirinda gufotorwa n’aba-’paparazzi’ bari hamwe, nkuko iyo nkuru y’icyo kinyamakuru ikomeza ibivuga.

Uyu muraperi avuga ko umukunzi we “rwose” yagize uruhare mu muzingo (album) mushya we w’indirimbo, uzagaragaramo n’umuhanzi w’Umwongereza Morrissey.

Mu mwaka wa 2019, ASAP Rocky – izina rye ubundi ni Rakim Mayers – yahamwe n’uburwanyi i Stockholm muri Sweden (Suède), akatirwa igihano gisubitswe cy’igifungo cy’imyaka ibiri.

Urwo rubanza rwagarutsweho mu mahanga ubwo uwari Perezida w’Amerika Donald Trump na we yaruvugagaho, avuga ko ASAP Rocky arimo kurenganywa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger