AmakuruImyidagaduro

Umuramyi Don Moen azataramira i Kampala mbere yo kuza i Kigali

Umuramyi w’icyamamare ku Isi, Don Moen, yemeje ko agiye gutaramira mu gihugu cya Uganda ku wa 08 Gashyantare 2019, mu gitaramo ‘Kampala Praise Fest- 2019 Edition’   mbere y’igitaramo gikomeye azakorera mu mu Rwanda n’abandi tariki 10 Gashyantare 2019.

Igitaramo Don Moen azakorera mu Rwanda cyiswe “MTN Kigali Praise Fest Edition I’ cyateguwe na sosiyete y’itumanaho ya MTN ifatanyije na kompanyi ya RG-Consult isanzwe itegura ibitaramo bya ‘Kigali Jazz Junction’.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda bitangaza ko uyu muramyi nagera i Kampala bizaba ari inshuro ya Kabiri ageze muri iki gihugu aje gutaramira abanyagihugu ninshuti zabo.

Don Moen  aheruka muri Uganda ubwo yahakorega igitaramo gikomeye muri 2014 , igitaramo cyanitabiriwe na Janet Kataha Museveni (Umufasha wa Perezida Museveni) n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Igitaramo Don Moen azakorera i Kigali cyiswe “MTN Kigali Praise Fest Edition I’ akazafatanya n’abandi baririmbyi bo mu Rwanda barimo Israel Mbonyi, Aflewo Rwanda, Dinah Uwera, Columbus n’abandi bakiri mu biganiro n’abategura iki gitaramo.

Mu butumwa bw’amashusho Don Moen, yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yemeje ko agiye gutaramira muri Uganda ku nshuro ya kabiri mu gitaramo cyiswe “Kampala Praise Fest”.  Ati “Nishimiye gutangaza ko muri Gashyantare nzagaruka muri Uganda mu gitaramo “Kampala Praise Fest’. Nishimiye kuzongera kubabona,”

Don Moen azabanza gutaramira i Kampala mbere yo kuza i Kigali mu gitaramo nacyo cyateguwe na RG-Consult-inc

 

Hari amakuru avuga ko uyu Don Moen ashobora kugera i Kigali ku wa 09 Gashyantare 2019

Twitter
WhatsApp
FbMessenger