Amakuru ashushyePolitiki

Umupolisi w’ Uburundi yafatiwe mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mata 2018, umupolisi w’u Burundi yafatiwe mu Rwanda ahita atabwa muri yombi nyuma yo kwinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

ACP Irakoze Théogène, umupolisi w’u Burundi yafatiwe mu Rwanda ahagana saa kumi n’ebyiri zishyira saa moya afashwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Mata 2018, nibwo igipolisi cy’Uburundi cyasohoye itangazo ryanyuze ku rukuta rwabo rwa Twitter aho bavuze ko uyu mupoilisi wabo yafashwe n’inzego z’umutekano mu Rwanda.

Itangazo Police y’Uburindi yashyize hanze

ACP Irakoze yafashwe ubwo yari yinjiye mu Rwanda anyuze ahitwa Mabayi mu Ntara ya Cibitoke iri mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’Uburundi ndetse ikaba no mu Majyepfo y’u Rwanda.

Igipolisi cy’Uburundi kandi cyavuze ko kugeza ubu hari gukorwa ibiganiro bigamije kurebera hamwe uburyo impande zombi (u Rwanda n’Uburundi) zakumvikana uyu mupolisi akaba yasubizwa mu gihugu cye cy’Uburundi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Theos Badege avuga ko hakiri kurebwa uburyo iki kibazo cyakemuka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger