AmakuruImikino

Umupfumu Sarongo yahishyuye amwe mu mabanga y’Abakinnyi

Rurangirwa Wilson uzwi nka Sarongo ukora umwuga w’Ubupfumu yahishyuye ko hari amwe mu makipe ndetse n’abakinnyi afasha mu iterambere ryryabo.

Rurangirwa Wilson mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda yemeje ko umwuga w’ ubuvuzi bwa gakondo uzwi nk’ubupfumu mu mikino naho ukora cyane kandi ko afasha abakinnyi kugera kunsinzi nabo bakamuha inindonke.

Yongeyeho ko uwamugana nubundi asanzwe ari umuswa mu mikinireye ntacyo yamufasha bisaba gufasha uwifashije gusa yanavuze ko aha umukinnyi ubumenyi adashobora guhabwa n’umutoza we kandi ko ahanini akunze kubafasha mu kwirinda amarozi bashobora gutegwa n’abakinnyi bagenzi babo bakbagenzi.

Abajijwe niba kwiga uy’umwuga byiroshye yasubijeko naryo ari ishuri nkayandi yose kandi ari n’umurage wa basogokuruza bacu yatanze urugero nkaba Ruganzu Ndori uburyo yarigitaga mu musozi agahinguka hakurya nyamara abantu bibwiraga ko umusozi wamugwiriye akaza gupfa.

Sarongo yanavuze ko atabikorera mu gihugu cy’u Rwanda gusa no hanze y’u Rwanda ndetse no ku mugabane w’ I burayi hari bamwe mu bakinnyi bamwifashisha kugirango bagere ku nsinzi .

Yanditswe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger