AmakuruPolitiki

Muhanga: Polisi yataye muri yombi abacyekwaho kwiba amabuye y’agaciro

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga yaguye gitumo bamwe mu bagize itsinda ryiyise Abanyogosi bari bamaze iminsi bavugwaho kwiba amabuye y’agaciro mu kirombe cy’umushoramari.

Bafashwe kuri uyu wa kane tatiki ya 01 Nyakanga 2021 mu Murenge wa Rongi mu Kagari ka Ruhango mu Mudugudu wa Muyebe aho icyo kirombe giherereye nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajepfo SP Theobald Kanamugire.

Abafashwe ni Ngirababyeyi Eugene w’imyaka 28, Ngirumukiza Paul w’imyaka 23, Dusingizimana Ndazivunnye w’imyaka 26 na Nizeyimana Elias w’imyaka 24.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe na nyiri ikirombe ndetse n’abakozi be ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Ati“Nyiri ikirombe kibwagamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Koluta niwe waduhaye amakuru ko hari abantu bamaze iminsi bitwikira ijoro bakajya mu kirombe cye gucukuramo amabuye y’agaciro.”

Akomeza avuga ko bakoranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze bababwira ko hari itsinda ry’abantu biyise Abanyogosi bazwiho kujya mu birombe bagacukura amabuye y’agaciro.

Ati “Abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze batugejeje kuri bariya bane, mu ngo zabo tugenda tuhasanga ibikoresho bifashisha bacukura amabuye mu birombe.”

SP Theobald Kanamugire yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma bariya bantu bafatwa ariko yibutsa abaturage ko nta muntu wemerewe kujya gucukura amabuye  y’agaciro ahantu aho ariho hose atabifitiye uburenganzira.

Ati” Abaturage tubakangurira ko umuntu ucukura amabuye y’agaciro aba abifitiye ibyangombwa bitangwa n’inzego zibishinzwe. Bariya bose babijyagamo bitazwi kandi babaga barimo guhemukira umushoramari wabiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe.  Byari bimaze iminsi na Polisi yari irimo kubashakisha.”

Yabibukije ko kujya gucukura amabuye y’agaciro bashobora kuhagirira ibibazo bitandukanye harimo kuba bagwirwa n’ibirombe  bagapfa cyangwa bakamugara.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kiyumba.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo  ya 54  ivuga ko  Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Muri aka Karere hakunze kuvugwa abantu bigabiza ibirombe by’abashoramari bitwikira ijoro bakajya gucukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Yanditswe na Mbabazi Sarah

Twitter
WhatsApp
FbMessenger