AmakuruUtuntu Nutundi

Umuperezida ukennye ku Isi bamuhaye amafaranga ya pansiyo arayanga

José Mujica, wahoze ari Perezida wa Uruguay wafatwaga nka “Perezida ukennye cyane kurusha abandi bose ku isi” kubera ukuntu yabagaho mu buryo buciye bugufi, aravuga ko adashaka amafaranga yo mu kiruhuko cy’izabukuru azwi nka pansiyo ajyanye n’akazi yakoze nk’umusenateri muri iki gihugu.

Ku wa kabiri tariki ya 14 Kanama 2018 , Bwana Mujica yeguye ku mwanya w’ubusenateri yari ariho kuva mu mwaka wa 2015 ubwo manda ye ya perezida y’imyaka itanu yarangiraga.

Yeguye avuga ko ananiwe kurangiza manda ye yo kugera mu mwaka wa 2020 yari afite kubera ko ananiwe nyuma yo gukorera igihe kirekire ari Perezida ndetse na senateri.

Uyu mugabo wahoze ari inyeshyamba, afite imyaka 83 y’amavuko. Ibaruwa ikubiyemo ubwegure bwe yayishyikirije umukuru wa sena ya Uruguay, Lucía Topolansky, uyu akaba ari na we Visi-Perezida wa Uruguay akaba n’umugore w’uyu musaza ufatwa nka Perezida ukennye wabayeho mu mateka y’Isi,  Mujica, ndetse bamaranye imyaka 13 babana.

Uyu mugabo yeguye avuga ko abitewe n’impamvu ze bwite ariko ahanini zishingiye ku munaniro aterwa n’ubusaza nyuma y’igihe kirekire amaze akorera igihugu.

Uyu mu perezida wagaragaje kwicisha bugufi ubwo yari ku ntebe y’ubuyobozi ndetse akanafatwa nka perezida ukennye ku Isi, yanze amafaranga ya pansiyo avuga ko nta mpamvu zo guhembwa kandi atagikora, yavuze ko ahubwo ayo mafaranga bayaha undi agakora ibyo yakoraga.

Nubwo yeguye ariko yavuze ko azakomeza gufatanya na bagenzi be bakoranaga muri sena, abaha ibitekerezo byubaka igihugu cye n’abanya-Urguay muri rusange.

Uyu musaza yabaye umuperezida wa 40 wayoboye Urguay ndetse anayobora iki gihugu cyo kwa Luis Suárez na ba Edison Cavan imyaka itanu. Kuva mu 2015 ubwo manda ye yari irangiye yahise ajya mu nteko ishingamategeko ya Urguay.

Aherutse kuvuga ko kuba bamwita umukene ntacyo bimutwaye kuko amafaranga yakoreye 90% yayafashishije abakene, ku rundi ruhande ariko afatwa nka perezida w’icisha bugufi mu babayeho bose ku Isi.

Iyi niyo modoka uyu mu Perezida yagendagamo

Ari mu nama ni uku yabaga yiyambariye
Uru ni urugo rwe

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger