AmakuruImyidagaduro

Umunye-Congo ni we uhagarariye u Rwanda muri Miss Africa America

Umukobwa witwa Christiane Jojo, ufite inkomoko muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ni we uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa America Pageants rizatangwa tariki ya 10 Ugushyingo.

Uyu mukobwa w’imyaka 21 y’amavuko, yavukiye mu Rwanda ndetse arahakurira gusa ababyeyi be ni abo muri Congo, agaruka ku buzima bwe yavuze ko umuryango we waje mu Rwanda uhunze intambara yaberaga muri Congo dore ko iki gihugu gikunze kurangwa n’umutekano muke ugatera abanye-Congo batandukanye kuba impunzi mu bihugu bitandukany.

Uyu mukobwa uvuga ko yabaye mu Rwanda ubuzima bwe uretse ubu ari muri Amerika ndetse akaba ataka u Rwanda nk’igihugu cy’imisozi igihumbi, akomeza avuga ko kubera ko bari impunzi, byabaye ngombwa ko ababyeyi be bajya mu nkambi ari na ho bavuye berekeza muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Kubera ko hari uburyo impunzi zishakirwa ibyangombwa byo kujya muri Amerika, na bo batangiye iyo nzira , avuga ko bitari byoroshye kubona Visa ariko ntibacitse intege kubera ko bari bazi icyo bashaka. We n’ababyeyi be bamaze imyaka 6 bari mu nkambi batarabona ibyangombwa bibemerera kujya muri Amerika (Visa), nyuma baje kubona Visa berekeza muri Amerika.

Bageze muri Amerika mu 2010 bajya gutura muri leta ya Buffalo muri New York. Yahise akomerezayo kwiga ariko bamubwira ko agomba gusubira inyuma bitewe n’uko icyongereza cye cyari hasi cyane. Yanabonye amahirwe yo kwiga ku buntu mu gihe ababyeyi be batari bafite ubushobozi bwo kimurihira amafaranga y’ishuri. yarangirijeyo amashuri yisumbuye mu 2015 ahita ajya gukomereza muri Houghton College yanarangirijemo mu 2017, ubu akaba ari kwiga muri Kaminuza ya Davenport University iherereye i Michigan.

Christiane avuga ko icyatumye ahitamo guhatanira ikamba rya Miss Africa America Pageants by’umwihariko ahagarariye u Rwanda atari uko ashaka kuba Miss gusa, ahubwo arashaka kwereka abanyarwandakazi n’abakobwa muri rusange bari mu mpande z’Isi zitandukanye ko batagomba gucika intege ahubwo ko bagomba gukurikira inzozi zabo.

Inama atanga ni uko niba ushaka kugira icyo ugeraho mu buzima ugomba guhaguruka ugahatana mpaka ukigezeho, utitaye ku bo hanze baza baguca intege.

Uyu mukobwa ahatanye n’abandi barimo; Tekla Rudwin Nakazibwe wo muri Uganda, Jeneba Wanjah uvuka muri Sierra Leone, Ifeoluwa Nifemi uvuka muri Nigeria, Naomi Nucia uvuka muri Liberia, Faruchelle Kogan uvuka muri South Africa, Charlotte Makala uvuka muri Tanzania, Jahnae Hicks uvuka muri Zambia, Angel Harriet uvuka muri DRC  na Aminata Gueye uvuka muri Senegal.

Christiane Jojo uhagarariye u Rwanda muri Miss Africa America

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger