AmakuruImyidagaduro

Umunyarwandakazi yagaragaje amafoto ye yambaye ubusa buriburi-AMAFOTO

Umunyarwandakazi witwa Rugambwa Isimbi Sylivine usanzwe akora akazi ko kwerekana imideli yashyize amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga biteza ibitekerezo mpaka kuri ayo mafoto kuko uyu mukobwa yagaragaje ko ayo mafoto yayafotowe n’umufotozi w’umusore.

Uyu mwali yashyize hanze amafoto atatu atandukanye ku rubuga rwa Instagram amugaragaza ko nta kantu na kamwe yambaye, kuri aya mafoto yagiye yandikaho ubutumwa butandukanye, hari iyo yanditseho ko ifoto ari umuvugo utagira amagambo indi yandikaho ko no kwifotoza ari uburyo bwo kwerekana imideli.

Rugambwa Isimbi Sylivine yeretse ubwambure bwe abarenga 1000 bamukurikira kuri uru rubuga nyuma y’aho Miniseteri y’Umuco na Siporo itangarije ko hagiye gutangira gushyira mu bikorwa ibihano bihabwa abantu bakwirakwiza amashusho n’amafoto y’urukozasoni, aha MINISIPOC yasohoye itangazo ivuga ko gukwirakwiza amafoto nk’ayo atajyanye n’umuco ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Umunyarwandakazi Rugambwa Isimbi Sylivine uzasanzwe akora ibijyanye no kumurika imideli, we ntiyakanzwe n’iryo tegeko, maze ashyira hanze uruhererekane rw’amafoto yambaye ubusa buriburi ariko yahishe imyanya ndangagitsina ye.

Uyu mwali agaragaza ko kwifotoza yambaye ubusa abikora nk’igice kimwe cyo kumurika imideli nk’uko anabikora iyo yambaye imyenda. Abantu benshi bamukurikira nabo bagaragaza ko bamushyigikiye ndetse ko amaze kuba umunyamideli w’umunyamwuga.

Uyu mukobwa yagaragaje ko aya mafoto yambaye ubusa yayafotowe na gafotozi w’umusore witwa Jules Mugabo. Abamukurikira bahise batangira gutanga ibitekerezo bavuga ko bategereje ibitekerezo biratangwa kuri iyi foto mu gihe abandi bavugaga ko bakunda abafotozi b’ababasore . Gusa abafotora aya mafoto bakunze kuvuga ko babimenyereye nubwo ngo rimwe na rimwe bibagora.

Umuhanzikazi Oda Paccy niwe waherukaga gushyira hanze amafoto yambaye ubusa ariko we yari yikinzeho ikoma, iyi foto yateje impaka mu bantu binatuma abantu batandukanye batangira ku mwigana mucyo bise Oda Challenge.

Ati ifoto ni umuvugo utagira amagambo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger