AmakuruUmuziki

Indirimbo ‘Ntakibazo’ ikunzwe cyane muri iyi minsi burya ni iya Danny Vumbi

Indirimbo yahurije hamwe abahanzi Urban Boyz, Riderman na Bruce Melody ikunzwe cyane muri iyi minsi mu gihugu burya bwose ngo nayo yanditswe na Danny Vumbi umaze kubaka izina mu kwandika indirimbo zigakundwa cyane.

Indirimbo ‘Ntakibazo’ ni indirimbo iri mu mitima ya benshi, iyi ni indirimbo abayiririmba bumvikana bavuga ngo nta kibazo na kimwe nshaka kwiteza, ndashaka kwirirwa nseka, ndashaka kwigira neza sinshaka umuntu umvangira. Ikigaragaza ko ikunzwe ni uko aho umuhanzi Bruce Melody ageze hose mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Star  aririmba agace gato k’iyi ndirimbo ubundi abantu bakajya mu bicu ari nako bafatanya nawe kuyiririmba.

Ubwo yari mu gitaramo cya PGGSS8 cyaberaga i Huye, umuhanzi akaba n’umwanditsi Danny Vumbi yatangaje ko ariwe wayanditse ndetse akanishimira urwego imaze kugeraho, Danny Vumbi ngo yageze muri Studio asanga hakozwe injyana gusa maze baramwiyambaza ngo abashyiriremo amagambo.

Yagize ati:” Barampamagaye bambwirako bakeneye ubufasha ngera muri studio nsanga harimo ingoma,  icyo nakoze nugushaka sujet (insanganyamatsiko) ijyanye niyo ngoma , nahise nshaka amagambo nyashiramo.”

Agaruka ku biciro yandikira indirimbo , Danny Vumbi yavuze ko biterwa ni indirimbo uko imeze, hari abaza bamusaba ko yabaha amagambo ku rupapuro  ubundi bakajya kuyikorera , hari n’abaza bamusaba ko yabandikira ariko bakanajyana muri studio gukora iyo ndirimbo akahava irangiye, ngo abo bantu batanga amafaranga atandukanye.

Yagize ati:”Nshimishwa no kubona ngira uruhare ku indirimbo ikamenyekana cyane, ni amahirwe akomeye cyane, iyo indirimbo ifite ubutumwa bwihariye ari iya Leta cyangwa se ari iy’ibigo bitegamiye kuri Leta hari ubutumwa runaka iri kwigisha abantu, banyishyura hagati ya miliyoni imwe n’ebyiri, ariko iyo ari iy’umuhanzi runaka nk’aba twirirwana bampa hagati y’ibihumbi 500 na Miliyoni imwe, naho iyo umuhanzi aje akansaba kumwandikira gusa  ampa hagati y’amafaranga 0 n’ibihumbi magana atanu.

Danny Vumbi yakomeje avuga ko iyo hari umuhanzi  ukizamuka uje akamutakambira ati nyaboneka nyandikira indirimbo nta mafaranga mfite, arayimuha nawe akagenda akirwariza nubo kuri danny Vumbi abona bigoranye ko umuhanzi ukizamuka yakora indirimbo ikamenyekana ariko akaba atazi impamvu,

Danny Vumbi kandi yemeza ko umuhanzi Social Mula yandikiye indirimbo zikamugira uwo ariwe uyu munsi na Charly na Nina aribo bahanzi bahuza cyane kuko ibyo bakoze byose biraryoha.

Iyi bise ‘Ntakibazo’ Urban Boyz yafatanyije na Bruce Melody ndetse na Riderman, yakorewe ijana ku ijana muri Labor yashinzwe na Urban Boys “Urban Record “. Niyo ndirimbo ya mbere ikorewe muri Urban Record, ni indirimbo yakozwe na Producer Hollybeat ukorera n’ubundi muri iyi studio.

Danny Vumbi niwe wanditse indirimbo ‘Ntakibazo’

Ntakibazo ya Urban Boys, Riderman na Bruce Melody yanditswe na Danny Vumbi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger