AmakuruImyidagaduroUrukundo

Umunyarwandakazi Neza ukundana n’icyamamare Skales aratwite

Umuririmbyi w’umunyarwandakazi , Neza Patricia Masozera, ukorera umuziki muri Nigeria nyuma yo kugaragaza ko ari mu rukundo n’icyamamare mu muziki wo muri Nigeria Skales, byagaragaye ko atwite.

Neza na Skales bamaze umwaka urenga bakundana.

Amakuru avuga ku gutwita kwa Neza yakwirakwiye biturutse ku mashusho ye na Skales, uyu mukobwa ari kumubaza niba atazamusiga undi mu kumusubiza avuga ko atabikora kuko amutwitiye umwana.

Ikinyamakuru Tunez Media kibinyujije kuri Instagram cyanditse ko Skales na Ineza bari kwitegura umwana wabo mu minsi ya vuba.

Neza w’imyaka 34 yahishuye iby’urukundo rwe na Skales muri Werurwe uyu mwaka ashyira uruhererekane rw’amafoto ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko ari mu rukundo na Raoul John Njeng-Njeng uzwi nka Skales mu muziki wa Nigeria.

Muri Gicurasi yashimangiye iby’urukundo rwe na Skales maze amuvuga imyato karahava avuga ko badateze gutandukana ahubwo bazakundana kugeza ku ndunduro.

Skales yabwiye umukunzi we Neza ko atazamusiga kandi amutwitiye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger