AmakuruAmakuru ashushye

Umunyarwanda wari utunze agatubutse muri Mozambique yasanzwe yapfuye

Abatuye mu mujyi wa Maputo muri Mozambike basanze imodoka y’umushoramari Innocent Rutayisire mu mugezi wa ruhurura.

Aya ni amakuru yamenyekanye kuwa Gatatu tariki ya 13 Werurwe 2024, mu masaha ya kare mu gitondo.

Abakubise amaso iyo modoka basanze Innocent Rutayisire wari umwe mu bakire bakomeye muri uwo mujyi, yapfuye.

Zimwe mu nyandiko zo mu bitangazamakuru byandikirwa mu mujyi wa Maputo muri Mozambique, zivuga ko uyu Munyarwanda yari afite akayabo k’amafranga agera kuri Miliyoni nyinshi z’amadorari mu mabanki y’icyo kigo yakuraga mu bucuruzi bwa lisansi,amaduka y’ibiribwa n’utubari.

Nyakwigendera Rutayisire bivugwa ko yahoze mu ngabo z’u Rwanda EX FAR aho yahunze afite ipeti rya Caporal.

Ikindi Rutayisire ni mukuru wa Karemangingo Revocat nawe wari umukire wiciwe i Maputo arashwe mu mwaka wa 2021 ariko kugeza ubu iperereza rya Police rikaba ritarerekana abamwishe.

Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Maputo yabwiye itangazamakuru ko mu iperereza ryakozwe basanze Nyakwigendera Rutayisire yishwe n’impanuka kandi ko nta bibazo bya politiki yari afitanye n’abantu,aya makuru kandi yemejwe n’umwe mu bavandimwe be ba hafi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger