AmakuruImyidagaduro

Umunyamideli yaguye hasi ari kumurika imideli ahita apfa (+Amafoto)

Umunyamideli Tales Cotta w’imyaka 26 ufite inkomoko muri Brésil yatezwe n’imishumi y’inkweto (lacets) ari kwiyerekana ahita apfa.

Uyu munyamideli  yapfuye ari mu birori byo kumurika imideli bya São Paulo Fashion Week.  Tales Coatta akigwa yahise ajyanwa kwa muganga byihuse  ariko ku bw’amahirwe make yahise ashiramo umwuka.

Abateguye iki gitaramo babinyujije kuri Twitter bavuze ko yapfuye ariko ntibatangaza icyamuhitanye. Daily Folha de S. Paulo yanditse ko uyu musore yatezwe n’imishumi y’inkweto yari yambaye akikubita hasi bikamuviramo gupfa.

Bamwe mu bari  bari muri iki gitaramo cyo kumurika imideli bakibona ibi byabaye bagize ngo byari biri mubyateguwe gusa bagenzi be bakibona ibi bahise bikanga.  Uyu Tales Cotta yahise avanwa ku rubyiniro byihuse ahita ajyanwa kwa muganga.

Abateguye iki gitaramo babinyujije kuri Twitter bavuze ko “Turabiseguraho ku bw’iki gihombo ndetse turihanganisha umuryango wa Tales Cotta muri ibi bihe.”

Aba bakomeje bavuga ko bagerageje gukora  ibishoboka byose ariko ubuzima bwa Tales Cotta bukanga bukabaca mu myanya y’intoki.

Tales Cotta yatezwe n’imishumi y’inkweto ari kwiyerekana ahita apfa
Tales Cotta, yapfiriye ku rubyiniro ari kwerekana imideli
Iyi niyo foto yari amaze amasaha make ashyize   kurubuga rwa Instagram avuga kuri iki gitaramo cyo kumurika imideli

Tales yapfuye mu buryo buteye urujijo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger